Kanye West yatsinze amatora ya Oklahoma mu bemerewe kujya mu matora ya Perezida

Umuraperi Kanye West akaba n’umunyamideri yemerewe kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), mu matora yabereye muri Leta ya Oklahoma.

Kanye West arashaka guhatanira kuyobora USA
Kanye West arashaka guhatanira kuyobora USA

Ibi Kanye West abigezeho ku munsi wa nyuma wa gahunda yo guhitamo abazemererwa guhatana mu matora ya Perezida.

Inama ishinzwe amatora muri Leta ya Oklahoma, yemeje ko Kanye West kuwa gatatu ari bwo yatanze ibyangombwa byose asabwa kugira ngo azabashe guhatanira umwanya wa Perezida muri USA.

Ibi bivuze ko Kanye ashobora kugaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza nk’umukandida wigenga nibura muri leta imwe, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Gushyingo uyu mwaka.

Muri aya matora, Kanye West yiteguye kuzaba ageretse n’umu Repubulikani Perezida Donald Trump, na mukeba we umu Demukarate Joe Biden.

N’ubwo Kanye West yujuje ibisabwa mu matora ya Oklahoma, itariki ntarengwa yamaze kurenga mu zindi leta, harimo n’iz’ingenzi cyane yari yizeyemo amajwi nka North Carolina na New Hampshire.

Hagati aho ariko igihirahiro kiracyari cyose muri iyi gahunda ya Kanye West yo guhatanira kuyobora USA, nyuma y’uko umunyamakuru w’umutasi wandikira New York Magazine yanditse ko umujyanama wa Kanye West, Steve Kramer yatangaje ko West yakuyemo ake karenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka