Kaminuza imaze imyaka 13 idakora ariko igenerwa ingengo y’imari

Kaminuza y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga yitwa ‘Tanzania’s Mwalimu Nyerere University of Agriculture and Technology’ iherereye mu Karere ka Butiama, mu gace ka Mara muri Tanzania, imaze imyaka 13 igenerwa na Leta amamiliyoni y’Amashiringi nk’ingengo y’imari, ariko ntiyigeze yakira umunyeshuri n’umwe kuva yashingwa.

Inkuru dukesha The East African ivuga ko iyi kaminuza isaba arenga miliyari imwe y’Amashiringi ya Tanzania buri mwaka, kugira ngo ibashe gukora ariko ko na miliyoni zigera kuri 400 z’amashiringi ihabwa buri mwaka kuva imirimo yo kuyubaka yarangira, zidakoreshwa mu kwigisha.

Mu ruzinduko Komisiyo ishinzwe Gahunda z’Iterambere n’Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yahagiriye, yasanze biteye agahinda kuba amafaranga yose Leta igenera iyi kaminuza buri mwaka asaranganywa nk’imishahara y’abarimu n’abayobozi bagera kuri 80, kandi badakora.

Bamwe mu badepite bagize iyo komisiyo barakajwe cyane n’igihe cyose gishize abakozi bahemberwa imirimo batakoze, kandi bakishyurwa akayabo k’amashiringi.

Hon. Husna Sekiboko yagize ati “Wowe Muyobozi Mukuru wa kaminuza n’abakozi bawe, mumaze igihe kinini mudutera agahinda kuva iki kigo cyashyirwa muri Butiama, iyi myaka yose kandi nta banyeshuri mufite. Biteye agahinda rwose”.

Hon. Salome Makamba we yavuze ko iki kibazo cyateje igihombo kinini, agaragaza ko hari umukozi ufite impamyabumenyi ya Professor woherejwe muri iyi kaminuza ngo akore nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije, ariko yarinze ajya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka umunani nta somo na rimwe ritanzwe kuri manda ye!

Ati “Abantu bagenerwa ingengo y’imari y’imishahara n’ibindi bakenera buri kwezi, kandi kaminuza itarigeze itanga serivisi!”

Minisitiri Wungirije ushinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Tanzania, Omary Kipanga, yavuze ko kimwe mu bintu byatumye iyi kaminuza idatangira imirimo ari ukubura abakozi babishoboye.

Ati “Ikibazo cya mbere cyadindije itangwa rya serivisi ni ukubura abakozi babigize umwuga”.

Akomeza avuga ko kutagira abalimu bafite impamyabumenyi zibashoboza kwigisha ku rwego rw’iyi kaminuza, ari byo byabaye nyirabayazana y’idindira ry’amasomo.

Umunyamabanga Uhoraho w’iyi Minisiteri, Francis Michael, we ati “Kaminuza yahawe icyemezo cy’gateganyo, kiyibuza kwakira abanyeshuri kugeza igihe abalimu bayo barenga 50 bazaba bamaze kuminuza ku rwego rwa PhD”.

Icyakora, Michael yongeyeho ko benshi muri abo barimu barangije amasomo yabo nk’uko babisabwaga, kandi ko iyi kaminuza noneho ishobora gutangira kwakira abanyeshuri mu mwaka utaha.

N’ubwo uyu munyamabanga avuga ibi ariko, Urwego rutanga impushya kuri za kaminuza, ‘Tanzania Commission for Universities’ rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko rutanga icyemezo cya burundu, mu gihe ikigo gifite ibikorwa remezo bifatika, cyarateguye gahunda y’imiyoborere n’amasomo, integanyanyigisho ndetse n’abakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibakwiwe kuyahabwa

emmy yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka