Kamala Harris araza kwemeza Trump nka Perezida wa US

Kuri uyu wa Mbere 06 Mutara, Visi-Perezida wa USA Kamala Harris imbere y’inteko ishinga amategeko (Congress), arayobora igikorwa cyo kwemeza ibyavuye mu matora ya perezida yo mu Gushyingo 2024, yatsinzwemo na Donald Trump.

Iyi tariki ihuriranye n’isabukuru y’imyigaragambyo yateje akaduruvayo kuri Capitol, inyubako ya Congress ya US, ubwo abashyigikiye Trump bashakaga kuburizamo igikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden mu 2020 igihe atsinda Trump nawe akanga kwemera ibyavuye mu matora.

Icyo gikorwa ubusanzwe ni nko kurangiza umuhango kuko n’ubundi uwatowe aba agomba kuba Perezida.

Mu gihe umutekano wakajijwe bidasanzwe muri Washington DC, Perezida ucyuye igihe Joe Biden, yavuze ko amateka adashobora kwisubiramo ngo hongere habe ibikorwa by’urugomo nk’ibyabaye ku itariki 06 Mutarama 2021 benshi bakahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka