Kagame na Macron barafungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi i Paris
Perezida Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 2 Kamena, aho azitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro urwibutso rushya rwagenewe kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku butumire bwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Uru rwibutso rwiswe “L’Archive” (Ubushyinguro bw’Amateka), rwubatswe ku kibuga cya Esplanade Habib-Bourguiba giherereye ku nkengero z’Uruzi rwa Seine, mu gace ka Quai d’Orsay mu murwa mukuru Paris.
Uyu mushinga watangijwe na Leta y’u Bufaransa ku bufatanye n’Umujyi wa Paris mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kwibuka no gukomeza inzira y’ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Urwibutso rwakozwe n’umuhanzi w’umunya-Portugal, Grada Kilomba, ukorera i Berlin mu Budage. Rugizwe n’inkingi ebyiri nini z’umuringa wirabura zubatswe ku mabuye y’umukara n’ay’umweru akomoka mu birunga.
Abateguye uyu mushinga bavuga ko uru rwibutso rugamije kuba nk’ububiko bw’amajwi, amateka, ubuhamya n’icyizere by’abarokotse Jenoside ndetse n’abayizize. Kuri rwo handitseho ubutumwa mu ndimi enye zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.
Urwo rwibutso ruzaba ahantu hahoraho hagenewe kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Biteganyijwe ko umuhango wo kurufungura uzarangwa n’ubutumwa butangwa na Perezida Kagame na Perezida Macron, hamwe n’abayobozi b’Umujyi wa Paris ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bazatanga ubuhamya harimo Jeanne Uwimbabazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye, na we azitabira uwo muhango aho azasoma umuvugo wanditswe na Beata Umubyeyi Mairesse, umwanditsi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje bazakirwa ku meza na Perezida Macron mu Ngoro ya Élysée, ibiro bya Perezida w’u Bufaransa.
Gufungura uru rwibutso ni indi ntambwe ikomeye mu mubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, cyane cyane nyuma y’uruzinduko Perezida Macron yagiriye i Kigali mu mwaka wa 2021.
Muri urwo ruzinduko, Macron yemeye ko u Bufaransa bwagize “uruhare n’inshingano” mu mateka yabaye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo yavuze ko igihugu cye kitigeze kigira uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi.
Mu Rwanda, gufungura uru rwibutso bifatwa nk’igikorwa gikomeye muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka32, ndetse no mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka kugira ngo azahore yibukwa n’ibisekuru bizaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|