Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe iwe mu rugo

Abantu bataramenyekana bagabye igitero cyahitanye Jovenel Moïse, wari Perezida y’Igihugu cya Haïti bamusanze iwe mu rugo, bikaba byabaye mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.

Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe iwe mu rugo
Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe iwe mu rugo

Jovenel Moïse wari ufite imyaka 53 y’amavuko, yishwe arashwe, akaba yategekaga igihugu cya Haïti kuva mu mwaka wa 2017, aho yasimbuye Michel Martelly wari umaze gukurwa ku butegetsi.

Mu bice bitandukanye by’icyo gihugu kibarizwa ku mugabane wa Amerika, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Jovenel Moïse, hakunze kumvikana ibibazo bishingiye kuri Politiki, byakunze gutuma abatavuga rumwe na Jovenel bigaragambiriza mu murwa mukuru Port-au-Prince n’ibindi bice by’icyo gihugu kibarirwa mu bikennye, bamagana ubutegetsi bwe banamusaba kwegura, kubera ibyaha bakunze kumushinja birimo ibirebana na ruswa no kugundira ubutegetsi.

Biravugwa ko icyo gitero cyagabwe ku rugo rwa Perezida Jovenel Moïse, cyanakomerekeyemo umugore we Martine Moïse, wajyanywe mu bitaro igitaraganya nk’uko Aljazeera dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Claude Joseph, mu itangazo yahise ashyira ahagaragara, yatangaje ko Polisi y’Igihuhu n’Igisirikare, barimo gufatanya gucunga umutekano kandi ko nta kiza guhungabanya imikorere ya Leta y’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka