Jim Yong Kim yatorewe kuyobora Banki y’Isi

Jim Yong Kim, inzobere mu buganga ifite ubwenegihugu bwa Koreya n’Amerika ni we watorewe kuyobora Banki y’isi mu gihe cy’imyaka itanu asimbuye Umunyamerika Robert Zoellick, kuwa mbere tariki 16/04/2012.

Kim yarahanganye kuri uwo mwanya n’abakandida babiri : Minisitiri w’imari wa Nigeriya Ngozi Okonjo-Iweala n’inzobere mu by’ubukungu ikomoka muri Colombiya Jose Antonio Ocampo.

Jose Antonio Ocampo yakuyemo akarenge kuwa gatanu ashyigikira Minisitiri w’imari wa Nigeriya nyuma yo kubona ko amahirwe ye agerwa ku mashyi, nk’uko bitangazwa na BBC.

Jim Yong Kim w’imyaka 52 y’amavuko azwiho kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya Sida n’igituntu mu bihigu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi ni we washinze umuryango Partners in Health wita ku bikorwa byo guteza imbere ubuvuzi.

U Rwanda rwari rushyigikiye Kim Jim nk'umukandida ku buyobozi bwa Banki y'isi
U Rwanda rwari rushyigikiye Kim Jim nk’umukandida ku buyobozi bwa Banki y’isi

Umunyambanga w’imari w’Amerika, Thimothy Geithner, avuga ko ubuzima bwa Kim bwaranzwe no guharanira iterambere n’ubwitange bizafasha banki y’isi mu rugamba rwo kwihutisha iterambere mu bihugu byose kandi risangiwe neza.

Umunyabanga ushinzwe iterambere mu Bwongereza, Andrew Mitchell, atangaza ko ubunararibonye (experience) mu iterambere ari ingirakamaro mu mavugurura banki y’isi yatangiye.

Mu myaka 60 banki y’isi imaze ibayeho, ni ku nshuro ya mbere habayeho amatora hagati y’abakandida barenze umwe. Ubusanzwe, ku bwumvikane bw’Amerika n’ibihugu by’Iburayi, banki y’isi (World Bank) iyoborwa n’Amerika, na ho ikigega mpuzamahanga cy’imari (International Monetary Fund) kikayoborwa n’umuntu ukomoka mu bihugu by’iburayi.

Jim Yong Kim afite inshingano zo kuyobora abakozi ibihumbi icyenda b’inzobere mu bukungu no gucunga umwenda banki y’isi yahaye ibihugu bitandukanye mu mwaka ushize ugera kuri miliyari 258 z’amadolari y’Amerika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka