Jenerali Qasem Soleimani wishwe na Amerika yashyinguwe - Iran irateganya kwihorera

Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya-Iran buzuye imihanda y’umurwa mukuru Tehran, aho bitabiriye umuhango wo gushyingura Qasem Soleimani wari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran wiciwe muri Iraq ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Qasem Soleimani yishwe n’igitero ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zagabye zifashishije indege itagira umupilote (drone), ku itegeko ryatanzwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yagaragaye arira ubwo yari ayoboye isengesho ryo guherekeza uwo mujenerali.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko Iran yiyemeje kwihorera ku bw’urwo rupfu. Igihugu cya Iran cyamaze no kwivana mu masezerano cyari cyashyizeho umukono muri 2015 yo guhagarika ibikorwa byacyo byo kwigwizaho ubutare bwifashishwa mu gucura intwaro za kirimbuzi.

Hagati aho Donald Trump abicishije kuri Twitter, yavuze ko Iran itagomba gutekereza kwihorera kuko Amerika yayiha isomo rikomeye mu gihe igerageje kuyitera cyangwa se no kugira imitungo ya Amerika ikoraho.

Qasem Soleimani w’imyaka 62 y’amavuko yayoboraga umutwe w’ingabo kabuhariwe z’aba Quds zishinzwe kurinda no kwagura ibikorwa bya Iran mu Burasirazuba bwo hagati.

Urupfu rwa Jenerali Qasem Soleimani rwababaje abanya-Iran benshi
Urupfu rwa Jenerali Qasem Soleimani rwababaje abanya-Iran benshi

Yagize uruhare mu ntambara zitandukanye, akaba ku rwego rw’igihugu yafatwaga nk’intwari. Abaturage bo muri Iran kandi bamufataga nk’umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu, uwa mbere akaba umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ari we Ali Khamenei.

Icyakora Amerika yo yamufataga nk’ukuriye ibikorwa by’iterabwoba. Donald Trump yasobanuye ko Amerika yahisemo kumwica kuko yari arimo ategura ibitero byagombaga kwibasira ingabo za Amerika n’anahagarariye inyungu za Amerika hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iryavuzwe riratashye !!! Nkuko Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr John PEERY wahoze ari Minister of Defense wa America, babivuze kuva kera yuko umwuka mubi hagati y’ibihugu bikomeye ushobora guteza Intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bashobora kuzarwanisha atomic bombs isi yose igashira,bishobora kuba noneho bigiye kuba.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

karegeya yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka