Jacques Chirac wayoboye u Bufaransa amaze gupfa

Jacques Chirac wabaye Perezida w’u Bufaransa apfuye ku myaka 86. Imyaka ye yanyuma yaranzwe n’ibirego bya ruswa yashinjwaga.

Yayoboye u Bufaransa muri manda ebyiri, mu mpinduka zikomeye yakoze muri politiki y’igihugu cye hakaba harimo no kugabanya manda y’umukuru w’igihugu iva ku myaka irindwi ikajya kuri itanu.

Yabaye Perezida wa 5 akaba yarabaye mu ruhando rwa politiki y’u Bufaransa imyaka isaga 40.

Yabaye Umujyanama mukuru, Depite, Minisitiri, Minisitiri w’intebe, UMuyobozi w’umurwa mukuru Paris, birangira abaye Président mu gihe cya manda 2 kuva mu 1995-2007.

Mu mavugurura yagizemo uruhare harimo gushyira igihugu cye mu buryo bwo gukoresha ifaranga rimwe rihuriweho i Burayi rya Euro, kuvana igihe cya manda ya perezida ku myaka irindwi ikajya kuri itanu, Yafashwe nk’ishingiro ry’abatari bashyigikiye ko urugaga rw’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atera Iraq mu mwaka wa 2003.

Bimwe mu bihe bibi yagize ni uko mu mwaka wa 2011, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda ubwo yari umukuru w’umurwa mukuru Paris, naho mu mwaka wa 2005 yarwaye indwara y’imitsi yo mu bwonko.

Muri 2014 umugore we Bernadette yatangaje ko umugabo we atazongera kugira icyo avugira mu ruhame avuga ko afite ibibazo byo kwibagirwa, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

En directe (Amaze gupfa)mbega titre y’inkuru?

Marembo yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka