Jacob Zuma yijyanye gutangira igifungo cy’amezi 15 yakatiwe

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, wakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 15 muri gereza, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, yiyemeje kwijyana gutangira igihano nk’uko byatangajwe na ‘Fondation’ imuhagarariye.

Zuma yatangiye igifungo cy'amezi 15
Zuma yatangiye igifungo cy’amezi 15

Ubutumwa abagize iyo ‘Fondation’ banyujije ku rubuga rwa ‘Twitter’ bugira buti, “Perezida Zuma yiyemeje gushyira mu bikorwa itegeko ryo gufungwa. Ubu ari mu nzira ajya kuri gereza”.

Ibyo babitangaje hasigaye iminota mikeya ngo isaha ntarengwa yari yahawe igere, kuko Polisi yari yatangaje ko natijyana gufungwa ubwe, Polisi ijya kumwifatira saa sita z’ijoro ku wa gatatu.

Polisi yo muri Afurika y’Epfo na yo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’icyo gihugu ubu afunzwe.

Jacob Zuma yakatiwe igihano cyo gufungwa tariki 29 Kamena 2021, bikozwe n’Urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu, icyo kikaba ari icyemezo kitajujiririrwa, icyemezo cy’urukiko cyavugaga ko Jacob Zuma yagombaga kuba yarijyanye gufungwa bitarenze ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, bitaba ibyo Polisi ikajya kumufata ku wa gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, saa sita z’ijoro zo muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga saa yine kuri GMT (22 h 00 GMT).

Iminota mirongo mbere y’uko iyo saha igera, imodoka zigera ku icumi zagaragaye zituruka mu rugo rwa Jacob Zuma ahitwa i Nkandla.

Urwo rukiko kuko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, rwatangaje ko ku itariki 12 Nyakanga 2021 ruzongera gusuzuma igihano Zuma yahawe. Zuma yari yasabye ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyakwigizwa nyuma y’iyo tariki ya 12 Nyakanga 2021, ariko icyemezo kizafatwa ku wa gatanu, gifashwe n’urukiko rwa Pietermaritzburg (Mu Burasirazuba).

Jacob Zuma yavuze ko abacamanza bamuburanishije baranzwe no kubogama, bityo ko igihano yahawe cyakorerwa irindi suzuma.

Yanavuze ko ukurikije uko ubuzima bwe butameze neza, kumukatira igihano cyo gufungwa muri iki gihe cya Covid-19 ntaho bitaniye no kumukatira igihano cyo kwicwa (cy’urupfu).

Ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, Jacob Zuma ngo yari yabwiye abamushyigikiye ko polisi niramuka ishatse kumufata hazabaho imvururu.

Mu byo Jacob Zuma ashinjwa, harimo kuba yarasahuye umutungo wa Leta mu myaka icyenda (9) yamaze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka