J.J. Rawlings wahoze ari Perezida wa Ghana yapfuye

Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.

Biravugwa ko J.J. Rawlings yari yakiriwe muri ibyo bitaro mu cyumweru gishize, akaba yazize indwara itaratangazwa.

Amakuru aravuga ko J.J. Rawlings yatangiye kurwara nyuma yo gushyingura umubyeyi we (nyina), mu byumweru bitatu bishize.

J.J. Rawlings wahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Ghana, yaje kwinjira muri politiki ndetse aza no kuyobora icyo gihugu ku butegetsi bwa gisirikare kuva mu 1981 kugera mu 1992, hanyuma aza no kukiyobora nka Perezida watowe binyuze muri demukarasi mu gihe cya manda ebyiri, kuva muri Mutarama 1993 kugera muri Mutarama 2001.

Mbere y’icyo gihe ariko, yayoboye ihirika ry’ubutegetsi ryaburijwemo ku itariki ya 15 Gicurasi 1979. Icyo gihe haburaga ibyumweru bitanu gusa ngo habe amatora muri icyo gihugu, agendeye kuri demukarasi.

Mu 1992, J.J. Rawlings yasezeye mu gisirikare, ashinga ishyaka riharanira demukarasi (National Democratic Congress - NDC), aba perezida wa mbere wa repubulika ya kane muri Ghana. Yaje kongera gutorwa kuri manda ya kabiri mu 1996.

J.J. Rawlings yitabye Imana afite imyaka 73, kuko yavuze mu mwaka wa 1947.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo arambabaje.URUPFU,ni inzira ya twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

masozera yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka