Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya iki ku gusimbura Perezida wapfuye?

Tanzania ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagize ibyago byo gupfusha umuyobozi nka Perezida Magufuli, wari umuyobozi mwiza nk’uko byagarutsweho n’abantu batandukanye batanze ubutumwa nyuma y’urupfu rwe.

Ariko nubwo bimeze bityo, Abanyatanzaniya ntibagiye gutora undi Perezida, kuko Itegeko Nshinga rya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania mu ngingo yaryo ya 37(5), rivuga ko iyo umwanya wa Perezida wa Repubulika ubuzemo umuntu, bitewe n’urupfu rwa Perezida wa Repubulika,Visi Perezida ahita amusimbura, akayobora muri manda yari isigaye.

Muri iki gihe, Visi Perezida wa Tanzania ni uwitwa Samia Suluhu Hassan, ubwo akaba agomba kurahizwa, akaba Perezida wa Tanzania mu gihe cy’imyaka itanu ya manda Perezida Magufuli yari agiye kuyobora Tanzania.

Nk’uko bivugwa mu itegeko Nshinga rya Tanzania kandi, Madamu Suluhu Hassan, agomba kurahizwa mu masaha makumyabiri n’ane (24), nyuma agahita aba Perezida wa Tanzania akarangiza manda y’imyaka itanu Perezida Magufuli yari yatorewe kuyobora, guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

Samia Suluhu namara kurahirira kuyobora Tanzania, araba abaye Perezida wa mbere w’umugore uyoboye icyo gihugu.

Uwitwa Cleopa Msuya, wahoze ari Minisitri w’Intebe wa Tanzania, yavuze ko urupfu rwa Perezida Magufuli rwatunguranye cyane ku gihugu, ariko anasaba Abanyatanzania kwikomeza imitima, kugira ngo bazabone umuyobozi uzagera ikirenge mu cya Perezida Magufuli.

Aganira n’ikinyamakuru Mwananchi, Msuya yagize ati “Ni ikintu cyaje gitunguranye ku gihugu, kuko yatangiye neza manda ye ya mbere, abantu benshi bagira icyizere ko azakomeza atyo, cyane ko bari bamufitiye icyizere gikomeye”.

Msuya yongeyeho ati “Abanyatanzania benshi bari bafitiye icyizere gikomeye Perezida Magufuli, none Imana yamuhamagaye, ubu icyo twashobora gukora ni ukwihanganisha umuryango we ndetse n’Abanyatanzania bose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka