Itapi y’imyenda ya FARDC mu mujyi wa Goma

Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC) ndetse n’abo bafatanyije barimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro, Abarundi na SADC mu ntangiriro z’iki cyumweru birukanywe mu mujyi wa Goma mu ntambara ikomeye bamazemo imyaka ibiri bahanganye n’inyeshyamba za M23.

Mu guhunga, aba basirikare ndetse n’inyeshyamba bari kumwe, babanje guhungira ku cyicaro cy’ingabo zishinzwe kubangabunga amahoro muri Kongo(MONUSCO), zimaze imyaka iyinga 30 zikoresha ingengo y’imari iremereye.

Amakuru yakomeje guturuka muri M23 yavuze ko MONUSCO na yo yafatanyije na FARDC n’inshuti zayo kuyirwanya. Ahagana ku ifatwa rya Goma, hagaragaye igifaru cya MONUSCO bivuga ko cyatwikiwe ku rugamba, ndetse hari n’ingabo za MONUSCO zahaguye.

Abahunze imirwano baciye kuri MONUSCO, bahasize ikimenyetso umujyi wa Goma ushobora kutazibagirwa mu bihe bya vuba.

Uyu muhanda, bawutayemo imyenda ya gisirikare, bagerageza gufata imyenda isa n’iy’abasivili kugira ngo abo bahanganye batava aho babatahura.

Iyi myenda yuzuye umuhanda wose ubu iranyurwaho n’imodoka ndetse n’abagenzi bakubitana amaso n’ingabo za M23 bakibaza niba ari amahoro.

Muri iki cyumweru, inkuru y’ugutsindwa kwa FARDC yakurikiwe n’ibikorwa byinshi, bimwe byemeza amakuru yakomeje kuvugwa kuri iyi ntambara, ariko FARDC ikabihakana.

U Rwanda, nk’umuturanyi wa bugufi wa DRC unabangamiwe n’iyi ntambara kuko irimo umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda FDLR, rwagaragaje ko Kongo iri gukoresha abacanshuro, Kongo irabihakana.

Kuri uyu wa 29 Mutarama, abo bacanshuro baturutse muri Rumaniya barenga 200 basohotse mu Kigo cya MONUSCO bari bahungiyeho, bakandagira kur ya tapi, maze bahunga baciye mu Rwanda, batwarwa mu modoka nini zisanzwe zitwara abanyarwanda.

Amakuru dufite nuko ubu bari gusubira amahoro mu bihugu byabo.

Abasirikare ba Kongo, aba FDLR bafatanyije, ndetse na ba SADC irimo na Afurika y’Epfo, ndetse n’Abarundi nabo bagaragaye mu mashusho yacicikanye bashyize amaboko hejuru.

Amagana yabo yakiriwe mu Rwanda, aho bahungiye inyenshyamba za M23.

Isoni, ubwoba no kwibaza igikurikiyeho ni byo wasangaga biranga abahungaga. U Rwanda rwakomeje kubakira, haba abahaguma bategereje gusubira iwabo, haba n’abanyamahanga bahanyuze bakomeza mu bihugu byabo, dore ko ari yo nzira rukumbi ishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka