Israel yemeje ko yishe umuyobozi mushya wa Hezbollah

Ministiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuwa kabiri yatangaje ko igisirikare cy’Igihugu cye, cyishe uwari umuyobozi mushya w’umutwe wa Hezbollah, Hashem Safieddine wari wasimbuye Hassan Nasrallah, na we wishwe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda.

Israel yemeje ko yishe umuyobozi mushya wa Hezbollah, Hashem Safieddine
Israel yemeje ko yishe umuyobozi mushya wa Hezbollah, Hashem Safieddine

Safieddine wari mubyara wa Nasrallah, ni we wagomba kuyobora uwo mutwe, ari ko kuva mu cyumweru gishize ntabwo arigera agaragara mu ruhame nyuma y’ibitero by’indege simusiga Israel yagabye mu duce tw’Umujyi wa Beirut muri Lebanon, dutuyemo abarwanyi n’abayobozi b’umutwe wa Hezbollah.

Mu butumwa bw’amashusho, Ministiri w’Intebe Netanyahu yavuze ko ibitero by’ingabo z’Igihugu cye, byasenye ubushobozi bwa Hezbollah, byica ibihumbi by’abo yise intagondwa barimo Nasrallah, uwamusimbuye Safieddine ndetse n’uwagombaga kumusimbura.

Umutwe wa Hezbollah kugeza ubu ntacyo uratangaza ku bivugwa na Israel.

Ibinyamakuru birimo na CNN, byatangaje ko Netanyanyu yaburiye kandi abayobozi ba Lebanon, kwitonda kuko bashobora kwisanga icyo gihugu gihundutse nka Gaza.

Ibitero by’umutwe wa Hezbollah mu majyaruguru ya Israel, kugeza ubu bimaze guhitana abantu 49, mu gihe abarenga 500 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Israel muri Lebanon.

Kuwa kabiri, Antonio Guterres, umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye (UN), yatangaje ko umutekano mu burasirazuba bwo hagati ukomeje kurushaho gukendera. Yavuze kandi ko afite ubwabo ko ibitero bya Israel muri Lebanon bishobora guteza intambara mu Karere kose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka