Israel yasabye bimwe mu bihugu gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu rukiko rwa ICC

Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World" gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.

Minsitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu
Minsitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant nawe washyizwe hamwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu mu bayobozi bagomba gutabwa muri yombi, mu itangazo ryasohowe na La Haye, ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, yavuze ko bibabaje kandi biteye isoni kwivanga mu ntambara Israel imazemo amezi asaga arindwi ihanganye n’umutwe wa Hamas.

Uburakari bwa Israel kuri icyo kifuzo cy’Umushinjacyaha wa ICC cyo guta muri yombi bamwe mu bayobozi ba Israel, bwanageze kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaganye ukuntu Umushinjacyaha Karim Khan wa ICC, yashyize abayobozi ba Israel ku rwego rumwe n’abayobozi ba Palestine na Hamas, akabasabira inyandiko zibata muri yombi icyarimwe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel Tal Heinrich yagize ati, "Turasaba ibihugu byo mu Isi iteye imbere kandi yigenga ko badashyigikira ibyihebe n’ukorana nabyo, guhagararana na Israel. Mugomba kwamagana iyi ntambwe."

Yakomeje agira ati, "Mukore uko mushoboye mumenye ko ICC ibumvise. Nimutambamire icyemezo cy’Umushinjacyaha kandi mutangaze ko no mu gihe izo mpapuro zatangwa, mutazazishyira mu bikorwa. Kubera ko ibi ntibireba abayobozi bacu gusa, ahubwo ni uburyo bwacu bwo gushobora gukomeza kubaho."

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’ingabo Gallant, yagize ati, "Kumva Umushinjacyaha Karim Khan agerageza kwangira Leta ya Israel uburenganzira bwo kwirwanaho no kwirinda, ndetse no gushaka uko yagaruza abaturage bayo batwawe bunyago (bagifitwe na Hamas), bikwiye kwamaganwa."

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangaza ko hari Abanya-Israel bagera ku 125 bagifitwe n’umutwe wa Hamas, guhera ku itariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel kikica abantu bagera mu 1200 nk’uko bigaragara mu mibare yatanzwe na Leta ya Israel.

Nho inzego z’ubuvuzi muri Gaza zo zitangaza ko abagera ku 35000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara Israel yahise igaba muri Gaza mu rwego kurimbura uwo mutwe wa Hamas, no kubohora Abanya-Israel bagifungiyeho.

Umushinjacyaha Khan ku wa mbere yatangaje ko Israel ifite uburenganzira bwo kurwana ku baturage bayo no kabarinda ariko yongeraho ko, "Ubwo burengenzira nubwo bimeze bityo, budakuraho inshingano Israel cyangwa se ikindi gihugu icyo ari cyo cyose gifite, zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara."

Yakomeje avuga ko intego izo ari zo zose igisirikare cya Israel gifite muri Gaza, Ubushinjacyaha bubona ko uburyo burimo, “Kwica abaturage b’Abasivili ubigambiriye, kubicisha inzara, kubashyira mu bibazo bikomeye birimo no kubabaza umubiri byose bigize ibyaha bihanwa n’amategeko."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka