Israel yahamije ko agahenge kadashoboka intambara yo muri Lebanon itageze ku ntego

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko nta gahenge ko guhagarika kurwana kazigera kabaho mu gihe cyose Israel itagera ku ntego zatumye itangiza intambara muri Lebanon.

Minisitiri w'Ingabo wa Israel yatangaje ko nta gahenge gashoboka mu gihe intego z'intambara Israel irimo muri Lebanon zizaba zitaragerwaho
Minisitiri w’Ingabo wa Israel yatangaje ko nta gahenge gashoboka mu gihe intego z’intambara Israel irimo muri Lebanon zizaba zitaragerwaho

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz yashimangiye ko ibitero by’ingabo z’Igihugu cye muri Lebanon bizakomeza hagamijwe guca intege umutwe wa Hezbollah, ubushobozi bukayishirana bityo Israel ikagera ku ntsinzi yayo muri iyo ntambara.

Minisitiri Israel Katz yagize ati, "Tuzakomeza kugaba ibitero ku mutwe wa Hezbollah dukoresheje imbaraga n’ubushobozi bwacu bwose, kugeza ubwo intego z’intambara Israel irimo muri Lebanon zigezweho”.

Ikinyamakuru Telegraph cyanditse ko intego zatumye Israel itangiza intambara muri Lebanon, ngo harimo kurwanya umutwe wa Hezbollah kugeza ubwo ucitse intege, abaturage bo mu Mujyaruguru ya Israel bahunze umutekano mukeya bakagaruka mu byabo mu ituze nk’uko Minisitiri Katz yakomeje abivuga.

Yagize ati, "Israel ntizigera yemera amasezerano n’amwe ayisaba guhagarika intambara muri Lebanon, kandi adatanga uburyo bwo gukumira iterabwoba ku butaka bwa Israel, intambara izakomeza kugeza ubwo intego z’intambara yo muri Lebanon zigezweho, harimo kwambura intwaro umutwe wa Hezbollah, bigatuma abawugize bambuka umugezi wa Litani (Litani River) bakajya hakurya, bigatuma abaturage bo mu Majyaruguru y’Igihugu babasha gutahuka, bakagaruka mu byabo mu mahoro”.

Tariki 30 Nzeri 2024, nibwo intambara ya Israel muri Lebanon yatangiye, ubwo Israel yafungaga umupaka uyihuza ku gice cy’Amajyaruguru n’Igihugu cya Lebanon.

Israel yangaje ko ingabo zayo zinjiye muri Lebanon zigamije kurwanya umutwe wa Hezbollah. Kugeza ubu, iyo ntambara ikaba ivugwa ko imaze kugwamo abantu basaga 1000 harimo n’abasivili bicwa n’ibitero by’indege Israel igaba muri icyo gihugu cya Lebanon bihana imbibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka