Israel yagabye ibitero ku birindiro bya Hezbollah muri Lebanon
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko indege zacyo z’intambara zirimo kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah mu Majyepfo ya Lebanon, nyuma y’uko uyu uyiteyeho ibisasu bya misile na rokete.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF), Daniel Hagari yavuze ko bahise batangira ibikorwa byo kugaba ibitero kuri uwo mutwe mu rwego rwo kwirinda.
Israel ivuga ko abasivile bo muri Libanon bamenyeshejwe kare kugira ngo batangire kuva mu Turerere Hezbollah ifitemo ibirindiro. Uyu mutwe w’aba Shia ufatwa nk’uwiterabwoba ushyigikiwe na Iran.
Uyu mutwe wa Hezbollah, nawo watangaje ko watangiye kugaba ibitero by’utudege duto tutagira abapilote (Drones) kuri Israel mu kwihorera ku rupfu rw’umusirikare wo mu rwego rwo hejuru w’uwo mutwe ryabaye mu kwezi gushize.
BBC ivuga ko mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cya Israel, IDF rivuga ko Hezbollah yateye ku butaka bwayo ibisasu birenga 150 byaturutse muri Lebanon.
Hagati aho, Hezbollah yo ivuga ko imaze gutera rokete zo mu bwoko bwa Katiyusha zirenga 320, kandi ko baziteye ku birindiro 11 by’Ingabo za Israel.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu byatangaje ko yahise akoranya inama y’igitaraganya na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant n’abandi bayobozi muri iyo Minisiteri. Minisitiri Netanyahu na Gallant bakomeje gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe mu biro bya Minisiteri y’Ingabo i Tel Aviv.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|