Israel: Umuyahudi yakatiwe igifungo cya burundu kubera kwica abantu batatu agamije kwihorera

Umukoloni w’umunyaIsiraheri yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana w’uruhinja hamwe n’ababyeyi be, abatwikiye mu nzu bari batuyemo muri Nyakanga 2015, mu gace ka Douma kari mu Majyaruguru ya Cisjordanie, Intara ya Palestina iri mu maboko ya Isiraheri kuva mu 1967.

Urukiko rwo mu gace ka Lod, muri Gicurasi uyu mwaka rwari rwahamije Amiram Ben Uliel w’imyaka 25, icyaha cyo gutwikira mu nzu uyu muryango w’umugabo n’umugore n’uruhinja rwabo ku mpamvu y’irondabwoko.

Uyu muryango wari ugizwe n’abantu bane, harokotse umwana umwe w’imyaka ine, mu gihe umuvandimwe we w’amezi 18 yahise yitaba Imana naho ababyeyi be baje kwitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri.

Ben Uliel wahamwe n’icyaha cyo kwica uyu muryango, ubwo yisobanuraga mu rukiko, yavuze ko yabishe agamije kwihimura no kwihorera kubera urupfu rwa Malachi Rosenfeld, umukoloni wishwe arashwe, n’Abanyapalestina aho mu gace Douma.

Usibye guhanishwa igifungo cya burundu, urukiko rwanzuye ko Uliel agomba no gutanga amande menshi kuri uyu mwana umwe w’umuhungu warokotse wenyine muri uyu muryango, nk’uko bitangazwa na Radio mpuzamahanga y’Abafransa (RFI).

Muri Gicurasi 2019, undi Munya-Isiraheri yatawe muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha n’uyu wishe uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka