Israel na Hamas baragana ku guhagarika intambara

Guhagarika intambara hagati ya Israel n’umutwe w’Abarwanyi b’Abanya-Palestine wa ‘Hamas’ bishobora gutangira mu masaha make ari imbere, nk’uko bitangazwa n’abagize uruhare mu biganiro, ndetse n’igitutu gituruka i Washington no mu bindi bihugu by’amahanga basaba ko iyo ntambara imaze guhitana ubuzima bw’abasivili benshi yahagarara.

Iyo ntambara imaze guhitana benshi inangiza byinshi
Iyo ntambara imaze guhitana benshi inangiza byinshi

Abayobozi ba Misiri bagerageje kuganiriza ubuyobozi bwa ‘Hamas’ na ho igisirikare cya Israel cyo cyavuze ko kiri hafi kugera ku ntego zacyo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misri, Qatar n’ibindi bihugu byo mu Burayi bikomeje gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ndetse no ku bayobozi ba Hamas kugira ngo bahagarike imirwano.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Amerika, Perezida Joe Biden yabwiye Netanyahu kuri telefoni ku wa Gatatu ko yizeye ko imirwano igiye guhita ihagarara uwo munsi, biganisha ku mahoro hagati y’impande zombi zihanganye.

Iyo ngo yari inshuro ya kane abo bayobozi bavuganye kuri telefoni muri iki cyumweru, Perezida Biden akomeza gusaba Netanyahu guhagarika intambara kuko umubare w’abahitanwa na yo ukomeje kuzamuka.

Ku wa kane tariki 20 Gicurasi 2021, nabwo ibihugu bitandukanye byongereye igitutu mu bya ‘Diplomacy’ bishaka ko imirwano ihagarara ‘cessez-le-feu’ hagati ya Israel na Hamas, kuko iyo mirwano ubu imaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 240, abenshi muri bo akaba ari abo ku ruhande rwa Palestine.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ngo inama y’umutekano muri Israel yarateranye, ikaba ishobora kuvamo igisubizo cyihuse. Iyo nama ihuje Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu n’abahagarariye umutekano w’igihugu.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas we yabwiye ‘AFP’ ati "Twiteze ko haza kugaruka umutuzo mu masaha ari imbere cyangwa se ejo ku wa gatanu, ariko ibyo biraterwa n’uko ingabo zafashe Gaza na Yerusalemu zihagaritse ubushotoranyi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka