Israel: Minisitiri w’Ingabo mushya yijeje gutsinda abanzi bose n’intambara Igihugu kirimo
Muri Israel, Minisitiri w’ingabo mushya, Israel Katz yizeje ko azatsinda abanzi b’Igihugu cye kandi akagera ku ntego z’intambara kirimo zo kurwanya imitwe ya Hamas na Hezbollah.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati "Tuzafatanya mu gutuma urwego rwacu rw’ubwirinzi rushobora gutsinda abanzi bacu no kugera ku ntego z’intambara harimo kugarura abatwawe bunyago na Hamas, gusenya Hamas muri Gaza, gutsinda umutwe wa Hezbollah muri Lebanon, guhagarika ubushotoranyi bwa Iran no kugarura abaturage bo mu bice by’Amajyaruguru n’Amajyepfo mu byabo, kandi mu ituze”.
Minisitiri mushya w’Ingabo wa Israel, yashyizweho na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu nyuma y’uko atangaje ko yirukanye uwari usanzwe kuri uwo mwanya, Yoav Gallant kubera ko yamutakarije icyizere mu bijyanye no gukomeza kuyobora intambara Israel irimo, bityo agahita afata icyemezo cyo kumukura kuri izo nshingano.
Israel Katz, w’imyaka 69 y’amavuko, yagiye kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’Ingabo yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel, wahawe akazina k’agahimbano ka ‘bulldozer’ mu itangazamakuru ryo muri Israel, kubera ukuntu yigirira icyizere cyane mu byo avuga n’ibyo akora kandi nta muntu ahutaje.
Minisitiri Israel Katz kandi avugwaho kuba ari umuntu wa hafi cyane kandi w’umwizerwa kuri Minisitiri w’Intebe Netanyahu, kurusha uwo asimbuye Yoav Gallant.
Nyuma y’uko itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Netanyahu ryo kwirukana Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant no gutangaza ko asimbujwe Israel Katz, risohotse ejo ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, abaturage bo mu Mijyi imwe n’imwe ya Israel cyane cyane i Tel-Aviv, bahise batangira imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo cya Netanyahu.
Ikinyamakuru Times of Israel, cyatangaje ko imyagaragambyo ikomeje no kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, ndetse abantu 5 mu bari mu myigaragambyo bakaba bamaze gutabwa muri yombi mu Mijyi wa Yeruzalemu na Haïfa, nk’uko byemejwe na Polisi.
Abigaragambya bafunze imwe mu mihanda minini yo mu Murwa Mukuru wa Israel, abo batawe muri yombi ngo bakaba bari barenze kuri za bariyeri zashyizweho na Polisi, aho abigaragambya birunze imbere y’urugo rwa Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu.
Ohereza igitekerezo
|