Israel: Iminsi mikuru ya Pasika na Ramadhan yahinduye isura kubera COVID-19

Umujyi wa Yerusalemu muri Israel urafunze hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu gihe hari hategerejwe iminsi mikuru ngarukamwaka yabaga mu kwezi kwa kane.

Abapolisi ba Israel baragenzura uko gahunda ya guma murugo yubahirizwa mu mujyi wa Yerusalemu
Abapolisi ba Israel baragenzura uko gahunda ya guma murugo yubahirizwa mu mujyi wa Yerusalemu

Mu byumweru biri imbere, Yerusalemu iraba ikomeje ibihe byo gukaza ingamba zo guhangana na Coronavirus yugarije isi, mu bihe ubundi byari bisanzwe byarahariwe iminsi mikuru ijyanye n’iyobokamana.

Iyo minsi mikuru ni Pasika y’Abayahudi itangira mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mata, ikazakurikirwa no kwizihiza pasika y’Abakrisitu, nyuma haze Ramadhan y’Abayisilamu. Iyo minsi mikuru uko ari itatu mu bihe bisanzwe yajyaga ihuza ibihumbi by’abayoboke b’ayo madini kuri ubwo butaka butagatifu. Uyu mwaka ibintu byahindutse, kubera Coronavirus.

Bitandukanye n’uko byabaga bimeze mu kwezi kwa kane, ikibuga cy’indege cya Tel Aviv nticyongera kugwaho indege zabaga ziturutse mu mahanga yose zizanye abaje gukora umutambagiro kuri ubwo butaka butagatifu, usibye gusa abanya-Israeli, Abanyepalestine n’abanyamahanga bahatuye ni bo bonyine bemerewe kuba bari kuri ubwo butaka bwitwa butagatifu.

Abatuye muri Israel na bo ntibarashobora kumva uburyo ibintu byahindutse, kubera umuco bari bamenyereye wo kwizihiza iyo minsi mikuru, mu gihe ingamba zirimo iyo kuguma mu rugo zamaze gushyirwaho muri icyo gihugu kuva muri Werurwe, ndetse zikaba zakajijwe kurushaho nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe ku wa mbere tariki 6 Mata 2020.

Ingendo zitari ngombwa zari zibujijwe ariko noneho guhera ku wa gatatu tariki 08 kugeza ku itariki ya 10 Mata hashyizweho umukwabu n’igenzura rya Polisi harebwa niba byubahirizwa. Nta muntu wemerewe gukora urugendo rugera muri metero 100 aturutse aho atuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese Imana yemera umuntu bigenze bite ? Kuba Yesu yarazutse urumva atari ibintu byo kwishimira , Ese ubundi urumva itariki yatumarira iki mubuzima bw’umwuka ko mbishiboye nanjya nanabyibuka buri munsi ko Kristu yamfiriye ariko kandi akazuka. Umuriinzi wa gereza yabajije Paulo na Sila ati nkore iki ngo nkire uzi uko bamusubije ndumva usoma Bibiliya urabona igisubizo, ku musaraba umugome Wasabye Yesu imbabazi , uzi uko yamusubije ? Anyway ntugate igihe kuby’iminsi n’ibihe kuko ntamunaro bifite ariko kandi abantu bafashe itariki runaka bakishimira ko umukiza yadupfiriye akatuzukira ntakintu bitwaye na busa .

John yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

PASIKA ni umunsi ukomeye cyane mu madini menshi.Bayizihiza ku Cyumweru buri gihe.Ikabibutsa "Izuka rya Yezu".Gusa ntabwo bihuye nuko Bible ivuga.Icya mbere,Bible ntabwo idusaba kwibuka "izuka rya Yezu",ahubwo idusaba “kwibuka URUPFU rwe” nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Icya kabiri,Bible ivuga itariki nyayo yo Kwizihiza Pasika.Ni le 14 NISAN (muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara 28:16 havuga. Yezu n’Intumwa ze,bizihije Pasika le 14 Nisan mu mwaka wa 33,ariwo munsi yapfuye.Yezu ntabwo yadusabye kwibuka "izuka rye”,ahubwo yadusabye kwibuka URUPFU rwe. Kwizihiza Pasika ku Cyumweru,ni abantu babishyizeho,mu mwaka wa 325,muli Concile de Nicee.Bitandukanye nuko Bible idusaba kwizihiza URUPFU rwa Yezu,le 14 NISAN.Nkuko Matayo 15:9 havuga,gukora ibintu bidahuje n’uko Bible ivuga,bituma Imana itakwemera.Uyu mwaka,le 14 NISAN 2020,yahuye na le 07/04/2020,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Igihe Abayahudi bizihizaga Pasika yabo,nibwo Abakristu nyakuri nabo bizihizaga Urupfu rwa YEZU,isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze.

munyemana yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka