Israel: igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku nzu ya Minisitiri w’Intebe
Inzu ya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote ku bw’amahirwe gisanga adahari ndetse nticyagira n’abantu gihitana nk’uko byemejwe na Israel.

Minisitiri w’intebe Netanyahu yavuze ko Iran n’abafatanyije nayo, “bazabyishyura igiciro kinini” nyuma y’uko igabye icyo gitero cyo kugerageza kumwica.
Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu, yashinje Iran n’abo bafatanya kuba bagerageje kumwica n’umugore we, binyuze mu gitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku rugo rwe i Césarée, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.
Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yagize ati, “Bazishyura ikiguzi kiri hejuru, abafatanya na Iran bagerageje kunyica njyewe n’umugore wanjye uyu munsi, ariko bakoze ikosa bazicuza. Ndabwira Abanya-Iran n’abafatanyabikorwa babo, ko uwo ari we wese uzagirira nabi abaturage ba Leta ya Israel, azabyishyura ikiguzi kinini”.
Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko iyo ndege itagira abapilote yoherejwe ku rugo rwa Minisitiri w’intebe Netanyahu i Césarée, nk’uko byasobanuwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, byatangajwe nyuma y’uko igisirikare cya Israel cyari cyabanje gutangaza ko hari indege itagira abapilote yaturutse muri Liban yibasiye inyubako muri Israel, gusa ntibyasobanuwe niba iyo nyubako igisirikare cyavugaga ari yo Netanyahu atuyemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|