Israel: Igisirikare cyahitanye umuyobozi wa Hezbollah

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant abinyujije ku rubuga rwa X, yishimiye igikorwa cyakozwe n’Ingabo z’iki Gihugu (IDF), zikica umuyobozi mukuru mu bya gisirikare w’umutwe wa Hezbollah, witwa Fouad Shokr ‘Sayyid’ Muhsan, aguye i Beirut muri Liban.

Igisirikare cya Israel cyahitanye umuyobozi mukuru mu bya gisirikare w'umutwe wa Hezbollah, Fouad Shokr ‘Sayyid' Muhsan
Igisirikare cya Israel cyahitanye umuyobozi mukuru mu bya gisirikare w’umutwe wa Hezbollah, Fouad Shokr ‘Sayyid’ Muhsan

Yagize ati, ”Fouad Shokr ‘Sayyid’ Muhsan yari afite amaraso y’Abanya-Israel benshi ku ntoki ze, iri joro twerekanye ko amaraso y’abantu bacu afite agaciro, kandi ntaho Ingabo zacu zidashobora kugera. Ndashaka gushimira ingabo za IDF, Umugaba Mukuru n’abandi bayobozi b’Ingabo ndetse n’abasirikare babarizwa mu mitwe ya IAF na IDI. Ibyo mukora, uretse kuba biduha umutekano, bidutera n’ishema cyane. Mutuma dushobora guhagarara imbere y’abanzi bacu, abantu bacu bagakomeza kubaho neza”.

Uwo muyobozi muri Hezbollah bivugwa ko ari we wayoboye igitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, kikica abana 12 mu gace ka Golan kagenzurwa na Israel.

Israel ikaba yatangaje ko mu bo yashakishaga cyane cyane muri icyo gitero kidasanzwe yagabye mu Murwa mukuru wa Liban, harimo uwo muyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Hezbollah.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, yagize ati, "Uyu mugoroba, Ingabo za Israel zagabye igitero i Beirut kigabwe kuri Fouad Chokr, uzwi no ku mazina ya Sayved Mohsen, uwo akaba ari umuyobozi mukuru mu bya gisirikare wa Hezbollah ndetse n’umwungirije".

Yakomeje agira ati, "Fouad Chokr yari umuntu ukomeye cyane kuri Hassan Nasrallah, Umuyobozi mukuru wa Hezbollah, ndetse akaba n’umujyanama we mu bijyanye no gutegura no kugaba ibitero”.

Ikinyamakuru Euronews cyatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Liban, Najib Mikati, abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati, "Icyo gikorwa cy’ubugome cyabaye uyu mugoroba kiyongereye mu bindi byaguyemo inzirakarengane z’abasivili, kandi birimo guhungabanya bikomeye amategeko mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga agena iby’uburenganzira bwa muntu”.

Yunzemo ati, "Ni ikintu dushyize mu maboko y’Umuryango mpuzamahanga, ukaba ugomba kubikurikirana, ugashyira imbaraga zose mu gutegeka Israel guhagarika ubushotaranyi ikora, ikubahiriza amahame mpuzamahanga”.

Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yatangaje ko muri rusange icyo gitero cyaguyemo abantu batatu, abandi 74 barakomeraka, harimo n’abakomeretse cyane, ibikorwa byo gushakisha ababa baguweho n’ibikuta by’inzu byasenyutse bikaba bigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka