Israel: Benny Gantz wari muri Guverinoma yeguye ku nshingano ze

Umwe mu bagize Guverinoma ya Israel Benny Gantz akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu, tariki 9 Kamena 2024 yatangaje ko yeguye mu nshingano ze zo gukomeza kuba muri Guverinoma iyobowe na Benjamin Netanyahu kubera kudashyiraho gahunda ihamye yo kurangiza intambara yatangijwe muri Gaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Tel Aviv Benny Gantz yatangaje ko kwegura kwe yabitewe no kumva umutima we uremerewe kubera kutarangiza intambara yo muri Gaza.

Ati: " Netanyahu arimo kutubuza kwegera intsinzi nyayo, akaba ariyo mpamvu hakomeje kuba ibyago n’imfu zituruka ku ntambara”.

Nyuma yo kwegura kwe Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X amubwira ko atari umwanya mwiza wo kuva mu nshingano ze ahubwo ko ari igihe cyo gufatanya muri ibi bihe bigoye by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas.

Ati: "Benny, iki si igihe cyo kuva mu nshingano, iki ni igihe cyo gufatanya."

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi Benny Gantz yari yashyizeho itariki ntarengwa ya 8 Kamena kugira ngo Minisitiri w’Intebe Netanyahu abe yamaze kugaragaza uko Israel izagera ku ntego esheshatu zayo zo mu gihe kiri imbere, harimo kurimbura umutwe wa Hamas muri Gaza, no gushyiraho ubutegetsi bw’abasivire bwa Gaza buhuriweho n’ibihugu byinshi.

Icyo gihe, Minisitiri w’intebe Netanyahu ntiyakiriye neza ibyatangajwe na Benny avuga ko ari amagambo adafite ishingiro ahubwo ko biramutse bikozwe uko abyifuza byaba bivuze gutsindwa kwa Israel.

Gen. Benny Gantz, yari umwe mubafata ibyemezo bikomeye bya Israel, hamwe na Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant akaba yarinjiye muri iyi Guverinoma ihuriweho yashinzwe mu Ukwakira 2023 nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel.

Kuva intambara Israel irwanamo na Hama yatangira ibihugu byinshi byasabye Israel guhagarika intambara yashoje muri Gaza.

Zimwe mu mpamvu zituma Minisitiri Binjamin Netanyahu atarangiza intambara arwanamo n’umutwe wa Hamas nuko hakiri imbohe zatwawe bunyago na Hamas mu Ukwakira 2023 zitararekurwa bagishaka kubohoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka