Israel: Benjamin Netanyahu ashobora kugaruka ku butegetsi

Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora y’Abadepite yabaye ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, n’ubwo bitaratangazwa byose, ishyaka rya Likoud rya Netanyahu ngo riri ku isonga.

Benjamin Netanyahu
Benjamin Netanyahu

Aganira n’abafana be mu Mujyi wa Yeruzalemu kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, yagize ati, "Turasatira intsinzi ikomeye. Mfite ubunararibonye, hari amatora nakoze, tugomba gutegereza ibiva mu matora byuzuye (les résultats définitifs), ariko inzira, inzira y’ishyaka rya Likoud, bigaragara ko ari nziza. Ntituramenya ibyavuye mu matora, ariko niba ibizayavamo bizaza bisa n’ibyagaragaye mu kigereranyo cyakozwe nimugoroba, nzakora Guverinoma y’igihugu ihuriweho n’abaturage ba Israel bose”.

Mu mateka y’igihugu cya Israel, Benjamin Netanyahu, ni we wabaye Minisitiri w’intebe igihe kirekire kurusha abandi, ibyo rero ngo bikamwongerera ubunararibonye.

Ibigereranyo byakozwe n’ibitangazamakuru by’aho muri Israel byagaragaje ko ishyaka rya Netanyahu, LIKOUD, rifite umwanya wa mbere mu matora y’Abadepite, aho ngo rifite imyanya ibarirwa muri 30, mu gihe ishyaka rya Yesh Atid rya YaïrLapid,(Minisitiri w’Intebe) ryo rifite imyaka 24 .

Hamwe n’amashyaka ashingiye ku iyobokamana (des partis religieux), ashyigikiye Benjamin Netanyahu azabona ubwiganze bw’imyanya, Komisiyo y’amatora yo yatangiye gutangaza ibyavuye mu matora ariko mu byiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka