Israel: Bari mu myigaragambyo yo gusaba Minisitri w’Intebe Netanyahu kwegura
Kuva ku Cyumweru muri Israel hari imyigaragambyo ikomeye hirya no hino mu gihugu nyuma y’uko ingabo za Israel zibonye indi mirambo itandatu (6) ya bamwe mu batwawe bunyago n’umutwe wa Hamas mu gitero yagabye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.
Abagiragambya barasaba ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yava ku butegetsi kuko ari we udakora ibyo agomba gukora, kugira ngo yumvikane na Hamas ku gahenge no guhagarika intambara kugira abo batwawe bunyago barekurwe.
Abigaragambya batumye bimwe mu bikorwa remezo bifungwa harimo n’Ikibuga cy’indege cya Ben Gourion, ibintu byazamuye igitutu cyinshi kuri Minisitiri w’intebe Netanyahu.
Kugeza ku wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, abigaragambya bamusabaga gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanya-Israel batwawe na Hamas bagifungiye muri Gaza barekurwe.
Uretse icyo gitutu cy’abaturage kuri Benjamin Netanyahu, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubusanzwe zifatanya bya hafi na Israel, nazo zishinja Netanyahu kuba adakora ibihagije ngo agere ku masezerano yo guhagarika intambara na Hamas.
Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko ubu hashize amezi hafi 11, intambara itangiye hagati ya Israel na Hamas muri Gaza, ariko ngo yongeye gukaza umurego nyuma y’uko ingabo za Israel zibonye indi mirambo itandatu ya bamwe mu batwawe bunyago na Hamas biciwe mu Majyepfo ya Gaza.
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Netanyahu asabye imbabazi ku mugaragaro kubera ko atashoboye kugarura abo bari baratwawe bunyago ari bazima, yashinje Hamas kuba ari yo yabishe ibarashe amasasu ku ijosi, yiyemeza ko ibyo Hamas yakoze azabiyishyuza kandi ikabyishyura igiciro gikomeye.
Hamas nayo yatangaje ko Abanya-Israel batwawe bunyago bafungiye muri Gaza, bazataha mu masanduku niba Israel ikomeje ibikorwa byayo muri Gaza, aho kwemera ibiganiro biganisha ku guhagarika intambara nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi ushinzwe ibya gisirikare muri Hamas, Abou Obeida.
Hamas kandi yari yanatangaje ko abo batandatu babonetse bapfuye, ngo bishwe n’Ingabo za Israel.
Umwe mu bigaragambya mu Murwa mukuru wa Israel Tel-Aviv, Barak Hadurian yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ati, "Turashaka ko Guverinoma ya Netanyahu ivaho, turashaka amatora, ariko mbere ya byose, turashaka ko asinya amasezerano yo kurekura abatwawe bunyago no guhagarika intambara”.
Nubwo igitutu ari cyose kuri Minisitiri w’Intebe Netanyahu, ariko ku wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, yavuze ko atiteguye kwemera ibisabwa na Hamas, ndetse agaragaza ko biri ngombwa cyane ko Israel ikomeza umuhora uri ku mupaka uhuza Gaza n’igihugu cya Misiri kandi icyo ni cyo gifatwa nk’inkomyi mu kuba ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeza kwanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|