Israel: Abasirikari babujijwe kujya mu Buholandi
Itangazo ribuza abasirikari b’abanya Isiraheli kujya mu buhorandi, ryasohowe kuri uyu wa gatanu nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wabaye ku munsi w’ejo ugahuza ikipe ya Ajax yo mu mujyi wa Amsterdam na Maccabi Tel Aviv yo muri Isiraheli.
Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko abasirikari ba Isiraheli babujijwe kujya mu gihugu cy’ubuholandi cyane cyane abari mu kazi, kugeza igihe aya mabwiriza azakurirwaho.
Ibi ngo byashingiwe ku busesenguzi bwimbitse bwakozwe hagamijwe kugenzura umwuka mubi n’ihohotera byaranze abafana b’ikipe y’ubuholandi muri uyu mukino nk’uko iyi nkuru dukesha Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa ikomeza ibivuga.
Bongeraho ko ubwo busesenguzi bwagaragaje ko abafana b’ikipe ya Isiraheli bibasiwe ndetse bakagabwaho ibitero, ibintu igihugu cyabo cyafashe nko kubibasira bishobora no kubaviramo kubura ubuzima.
Ku ruhande rw’Ubuholandi ariko, ubuyobozi bw’igihugu bwamaganye ibi bikorwa bya kinyamaswa byibasiye abanya isiraheli ndetse bunatangira gukurirana buri wese wabigaragayemo.
Ikinyamakuru TV5 Monde cyivuga ko Igipolisi cy’ubuhorandi cyatabaye kuko imyigaragambyo yari imaze gukaza umurego, abantu 5 bakaba bahakomerekeye naho abarenga 60 bagatabwa muri yombi.
Muri uyu mukino warangiye ikipe y’ubuholandi itsinze iya Isiraheli ibitego 5 ku busa, ngo uku gushyamirana no kwibasira abafana b’abanya Isiraheli muri uyu mukino, kwatewe n’uko abantu bakomeje gushinja iki gihugu guteza umutekano mucye no kwica aba Palesitina.
Mu gufasha gutaha abanya Israheli baba mu Buholandi, hateguwe indege ibafasha gusubira iwabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|