Israel: Abantu 7 baguye mu gitero cyagabwe mu rusengero

Mu rusengero ruri ahitwa Neve Yaakov, mu Majyepfo ya Yeruzalemu habereye igitero cyakozwe n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wasanze abantu barimo gusenga arabarasa barindwi bahita bitaba Imana.

Uyu musore yinjiye mu rusengero ubwo bari mu gikorwa cyo kwifatanya n’abatuye Isi ku munsi mpuzamahanga wo kunamira no kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi, igahitana abagera kuri Miliyoni 6 mu gihe cy’imyaka isaga itanu.

Uyu musore wakoze iki gikorwa kigayitse cy’ubugizi bwa nabi ntiyahiriwe kuko ubwo yageragezaga kurasa ngo abone uburyo bwo kwinjira mu modoka yari imutegereje, Polisi yahise imurasa na we arapfa, nk’uko byanditswe na The Jerusalem Post.

Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben Gvir, yahumurije abaturage b’iki gihugu ndetse asaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano mu gihugu.

Ibihugu by’amahanga birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byahise bikomeza iki gihugu cya Israel, ndetse binizeza ubufasha ubwo ari bwo bwose bwo guhashya imitwe y’ibyihebe.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yahise agirana ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akamwihanganisha kuri icyo gitero cy’ubugizi bwa nabi nk’uko ibiro bye White House byabigarutseho.

Ibibazo bishyamiranya Leta ya Palestine na Israel bifite imizi mu myaka isaga ijana ishize, ubwo habaga intambara ya mbere y’Isi ariko bishingiye ahanini ku murwa mukuru wa Yeruzalemu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka