Israel: Ababyeyi barifuza abazukuru bavuye mu ntanga z’abahungu babo baguye mu ntambara
Muri Israel, umubare w’ababyeyi benshi bafite abana b’abahungu baguye mu ntambara, cyane cyane baguye ku rugamba ari abasirikare, bakomeje gusaba ko imirambo yabo yakurwamo intanga ngabo zikabikwa mu bikoresho bikonjesha byabugenewe, kugira ngo bazashobore kubona abazukuru bakomoka ku bana babo nubwo batakiriho.
Muri Israel, amategeko agenga ibyo bijyanye no gukura intanga mu murambo zikabikwa kugira ngo zizaterwe mu nda y’umukobwa cyangwa umugore uzemera gutwitira umuryango ubyifuza, yarorohejwe guhera ku itariki 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero muri Israel kigahitana benshi, abandi bagatwarwa bunyago.
Kugeza ubu ariko ikibazo imiryango yifuza kubona abuzukuru muri ubwo buryo ihanganye nacyo ngo ni uko inzira amategeko ateganya ko bigomba kunyuramo ikiri ndende nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.
Umwe muri abo babyeyi witwa Avi Harush waganiriye n’icyo kinyamakuru, wavugaga mu ijwi rititira, bitewe n’umunsi yibukiraho kwakira inkuru y’urupfu rw’umwana we w’umuhungu w’imyaka 20 witwaga Reef, wapfuye ku itariki 6 Mata 2024, aguye ku rugamba mu gace ka Gaza, aho ingabo za Israel ziri kurwanya umutwe wa Hamas kuva mu Kwakira 2023 kugeza ubu.
Abayobozi mu nzego za gisirikare baje kumubikira urupfu rw’umuhungu we, ngo bamuhaye umwanya wo guhitamo niba ashaka kubona bimwe mu bice by’umurambo w’umwana we, bamubwira ko bigishoboka kubona intanga ngabo ze, bamubaza niba umuryango wemeranya nabyo.
Nta kuzuyaza, igisubizo cya Avi cyabaye yego, ngo yasubije agira ati, “Reef yari umuntu wishimira ubuzima, nubwo duhuye n’ibyago bikomeye bitya, duhisemo kubaho”.
Yakomeje agira ati, "Reef yakundaga abana cyane, nawe yifuzaga kuzabyara abana be, ubwo rero ibyo nta mpaka zibirimo”.
Reef nta mugore cyangwa se umukunzi yari afite, ariko mu gihe umubyeyi we (Avi), yatangiraga gusangiza inkuru y’umwana we, ngo hari abagore bamwe na bamwe bamaze kumuvugisha, bavuga ko biteguye kuba batwita bakanabyara umwana wa Reef.
Avi avuga ko kugeza ubu, kubona umwana wa Reef avuka, ari yo ntego ikomeye afite mu buzima. Akongeraho ko hari icyizere ko umwana wa Reef azaboneka.
Umuryango wa Avi Harush ni umwe mu mubare w’abantu bakomeje kwiyongera basaba gukonjesha intanga ngabo z’abana babo bapfuye nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, abagera ku 1200 bapfuye baguye muri Israel, abandi 251 bagatwarwa bunyago muri Gaza.
Nyuma y’icyo gitero cya Hamas, Israel yahise igaba igitero kigamije kurwanya uwo mutwe muri Gaza, kugeza ubu iyo ntambara ikaba imaze kugwamo Abanyapalestine bagera ku 39.000 nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas. Muri iyo ntambara yo muri Gaza, kandi ngo hari Abanya-Israel bagera kuri 400 bamaze kuyigwamo.
Minisiteri y’ubuzima ya Israel yatangaje ko kuva igitero cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023 cyaba, hari intanga ngabo z’abasore bagera ku 170 zazanywe gukonjeshwa kugira ngo zibikwe neza, yaba iz’abaturage basanzwe ndetse n’abasirikare baguye ku rugamba. Iyo mibare ikaba yikubye inshuro 15 ugereranyije n’intanga ngabo zazanwaga gukonjeshwa zikuwe ku bantu bapfuye.
Gufata intanga ngabo nzima k’umuntu wapfuye, ngo biba bishoboka iyo bikozwe mu masaha 24 nyuma y’urupfu rw’umuntu, nubwo ngo zishobora gukomeza kuba ari nzima kugeza mu masaha 72 nyuma y’uko umuntu apfuye.
Mu kwezi k’Ukwakira, Minisiteri y’ubuzima ya Israel, yakuyeho abwiriza y’uko ababyeyi bagomba kuba bafite icyemezo cy’urukiko kugira ngo bemererwe kubikisha cyangwa gukonjesha intanga ngabo z’abana babo.
Igisirikare cya Israel, IDF nacyo cyatangaje ko kiyemeje gutanga iyo serivisi ku babyeyi bapfushije abana babo bari mu gisirikare.
Nubwo gukura intanga ngabo mu mirambo y aba nyakwigendera byorohejwe muri Israel, ariko abapfakazi cyangwa se ababyeyi baba bashaka kuzikoresha mu gutwita umwana wa nyakwigendera, bo basabwa kubanza kubona icyemezo cy’urukiko kugira ngo rwemeze ko nyakwigendera yari afite icyifuzo cyo kubyara umwana koko.
Icyo cyemezo cy’urukiko rero ngo kiboneka gitinze cyane cyane ku babyeyi baba bapfushije abana, baba bifuza kubona abuzukuru, kandi bamwe baba bari no mu myaka y’izabukuru.
Ababyeyi ba mbere muri Israel babonye umwuzukuru binyuze mu gukonjesha intanga ngabo z’umwana wabo ni Rachel na Yaakov Cohen, umuhungu wabo witwaga Keivan ngo yapfuye arashwe n’umwiyahuzi w’Umunyapalestine nk’uko byatangajwe n’ingabo za Israel IDF mu 2002, apfa na we aguye muri Gaza. Umwuzukuru w’uwo muryango wavutse muri ubwo buryo, yitwa Osher.
Rachel yabwiye BBC uko yiyumvaga nyuma y’urupfu rw’umwana we Keivan, yagize ati, “Nagiye mu cyumba cye, nashakaga kumva impumuro ye, nageze aho nkajya ninukiriza n’inkweto ze. Yanganirije abinyujije mu ifoto, ansaba ko ngomba gukora ibishoboka akagira abana bamukomokaho”.
Rachel akomeza asobanura uko nyuma y’aho bahuye n’akazi gakomeye, ariko birangira urukiko rwemeye ko yakoresha intanga ngabo z’umuhungu we, maze atanga itangazo ko umugore we wese wumva yakwiyemeza gutwita no kubyara umwana wa nyakwigendera Keivan, yavugana nawe.
Umugore wabyiyemeje ndetse akemeranya n’umuryango wa Keivan ko ari we utwita umuzukuru wawo, ngo yabanje gupimwa n’abaganga ndetse n’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu, nk’uko umwanzuro w’urukiko wabiteganyaga, batangira gahunda zo kwa muganga zo kumutera izo ntanga mu nda aratwita.
Uwo mugore wabyaye uwo mwuzukuru w’umuryango wa nyakwigendera Keivan, utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati, “Hari abavuga ko dukinisha Imana, ariko simbibona ntyo, hari itandukaniro ku mwana uzi se n’umwana wavutse nyina atewe intanga ngabo zari zarabitswe?".
Osher azi ko Papa we yapfuye ari mu gisirikare, kandi azi ko yakundaga umuryango we. Osher ubu ufite imyaka 10 y’amavuko, yagize ati, "Nzi ko bafashe intanga ze, maze bashaka bashaka mama kugira ngo anzane ku Isi”.
Mama wa Osher avuga ko umwana we afite imiryango ku mpande zombi, kuko afite Sekuru, akagira ba Nyirarume, babyara be n’abandi kandi avuga ko amurera ku buryo azakura ari umuntu usanzwe, ntagire ikibazo cy’uburyo yavutsemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|