Isiraheli ntizongera gutanga umusanzu muri UNESCO

Nyuma yo kwemerwa kwa Palesitina mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO) leta ya Isiraheli yatangaje ko itazongera gutanga umusanzu yatangaga muri uwo muryango.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahou, yabitangaje ku mugoroba wo ku wa kane tariki 3/11/2011.

Bwana Benjamin Netanyahu yavuze ko batanejejwe n’igikorwa UNESCO yakoze ngo kuko we abona bitazatanga umusanzu mu kubaka amahoro ahubwo ari kimwe mu bituma amahoro atagerwaho. Isiraheli yatangaga umugabane ungana na miliyoni ebyiri z’amadorali ku ngengo y’imari ya UNESCO buri mwaka. Ubu Isiraheli yafashe icyemezo cy’uko ayo mafaranga azajya akoreshwa ahandi nko mu muco cyangwa se mu bumenyi mu bihugu bizatangazwa mu itangazo ryenda gushyirwa ahagaragara n’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Isiraheli.

Leta ya Palesitina ivuga ko ikiyihangayikishije cyane ari uko bakwemererwa kwinjira mu muryango w’abibumbye (ONU) nk’igihugu kigenga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Riad Al-Malki, yavuze ko igihe bazaba bamaze kwemerwa muri ONU nka leta yigenga, kwinjira mu yindi miryango mpuzamahanga bizaba biboroheye cyane, icyo akaba ari nacyo bashyize imbere muri iyi minsi.

Hagati aho Israheli yatangaje ko ihagaritse byagateganyo imisoro ku bicuruzwa yajyaga Palesitina.

Iki cyemezo cya leta ya Isiraheli kije gikurikira icya leta zunze ubumwe z’Amerika aho nazo zatangaje ko zitazongera gutanga umugabane zatangaga muri UNESCO ungana na miliyoni 60 z’amadorali ni ukuvuga 22% y’ingengo y’imari yose yakoreshwaga n’uwo mu ryango mu gihe cy’umwaka.

Ibi bijyanye n’amategeko yashyizweho mu 1990 abuza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gutera inkuga igihugu kitari cyemerwa nk’igihugu kigenga kandi kigifitanye amakimbirane na leta ya Isiraheli.

Hagati aho umutekano mucye hagati ya Islaheli na Palesitina urakomeje aho kuri uyu wa kane Isiraheli yagabye igitero mu majyepfo ya Gaza hagapfa Abanyepalesitina babiri undi umwe agakomereka bikabije.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka