Isi ntishobora kuba nziza mu gihe abagore badafite imibereho myiza – Madamu Jeannette Kagame

Mu nama irimo kubera muri Tanzania ihuje urubyiruka rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afrika, izwi nka YouLeadAfrica, abayobozi bakuru barimo na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame, baganirije urwo urubyiruko rwayitabiriye.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko isi itashobora kuba nziza mu gihe abagore badafite imibereho myiza
Madamu Jeannette Kagame avuga ko isi itashobora kuba nziza mu gihe abagore badafite imibereho myiza

Ibiganiro byo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 ugushyingo 2021, byibanze ku buringanire bw’ibitsina byombi no kongerera umugore ubushobozi muri Afurika.

Madamu Jeannette Kagame yifashishije ikoranabuhanga, mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye YouLeadAfrica 2021, yavuze ko “Isi idashobora kuba nziza (better place), mu gihe abagore badafite imibereho myiza”.

Yatanze urugero rw’uburyo urubyiruko rwinshi rw’abakobwa bata ishuri bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’abantu bakuru.

Yavuze ko igisubizo kuri iki kibazo ari ugutanga uburezi kuri bose binyuze mu gushyira imbaraga muri gahunda yo kwigira Ubuntu mu mashuri abanza.

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko impano kuba umugore biha abagize umuryango (societe), ari ikinyuranyo cy’urwango n’urupfu, ngo abagore batanga urukundo n’ubuzima.

Yavuze ko Afurika nk’umugabane waranzwe no gutsikamirwa igihe kirekire, ariko ukabasha kubyigobotora, wakabyaje umusaruro imbaraga n’impano z’umugore mu kubaka Afurika yifuzwa.

Aha Madamu Jeannette Kagame yatanze urugero ku kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho imbaraga abantu bose bari bafite, urukundo ntagereranywa abagore bafitiye abana babo, byakoreshejwe mu komora umuryango nyarwanda muri rusange.

Ibyo biganiro byari biyobowe na Kassim Majaliwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania wari uhagarariye Perezida Samia Suluhu Hassan, nawe yibukije uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere uburinganire hamwe n’imiyoborere y’abagore n’abakobwa.

Kassim Majaliwa yasabye urubyiruko guhora bigira ku bababanjirije. Yavuze ko Abanyafurika nibashyigikira abagore n’urubyiruko mu miyoborere ishingiye ku bukungu, bazashobora kubaka Afurika bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka