Isi ntiri ku rwego rwiza mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere - John Kerry

Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, John Kerry, yavuze ko isi itari ku rwego rwiza mu bijyanye no guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.

John Kerry
John Kerry

Ku wa Mbere, ubwo yari mu nama yiswe ‘Building Momentum to UN COP27 ‘ yateguwe n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Abayobozi ba Misiri, nk’igihugu kizakira inama ya LONI ku bijyanye n’imihandagurikire y’ikirere izwi ‘COP27’ , John Kerry yagize ati "Dufite ibibazo. Ndizera ko buri wese abyumva kandi abisobanukiwe".

Ubwo yari muri iyo nama, Kerry yabwiye abayitabiriye ko ahangayikishijwe n’izamuka ry’ikoreshwa ry’amakara ku isi muri rusange, n’ukuntu hariho gahunda yo kubaka inganda nshya zitunganya amakara kandi nta buryo bw’ikoranabuhanga buhari bwo gufata umwuka mubi wa ‘carbon’ uva muri ayo makara.

Igihugu cya Misiri ni cyo kizakira inama itaha ya LONI yiga ku bijyanye n’ikirere izwi nka COP 27 (UN climate summit), iyo nama ikaba iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Hassan Shoukry, yavuze ko Misiri nk’igihugu kizakira inama itaha ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere, intego bafite ari ukuba ijwi ry’ibihugu bya Afurika, kuko biri mu bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere, hanyuma bakita cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu masezerano ya Paris ku bijyanye n’ikirere ‘Paris climate agreement’.

Shoukry yagize ati "Tuzakomeza kumva ibyifuzo n’ibifatwa nk’ibyihutirwa kuri Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, byagezweho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere".

Umwaka ushize, guhera ku itariki 1-12 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga mu nama ya 26 ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere ‘COP 26’ yabereye i Glasgow muri Scotland, ndetse Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, atanga ikiganiro ku bari bitabiriye iyo nama.

Muri iyo nama ya COP26, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihindagurikire y’ibihe ryasabye ko haba ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse risangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Iryo tsinda kandi ryerekanye amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka