Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni 1.1 y’Amadolari muri cyamunara

Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni $1.1 y’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 y’Amafaranga y’u Rwanda).

Deutsche Welle yatangaje iyi nkuru ntabwo yavuze amazina y’umuntu waguze iyo saha yo mu bwoko bwa Huber. Iyi saha igaragaza ikirango cya Swastika cy’aba Nazi, ndetse iriho inyuguti AH, zitangira amazina Adolf Hitler.

Kubera ibikorwa bibi Hitler yakoze birimo na Jenoside yakorwe Abayahudi, byatumye abategetsi b’Abayahudi bamagana iyo cyamunara mbere y’uko ibera mu nzu ya cyamunara y’ibyaranze amateka, izwi nka Alexander Historical Auctions, iri muri Leta ya Maryland.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abategetsi 34 b’Abayahudi, bari bavuze ko igurishwa ry’iyo saha riteye agahinda Abayahudi, banasaba ko ibyo bikoresho by’aba Nazi bikurwa muri cyamunara.

Iyo saha yatejwe cyamunara hari inyandiko ivuga ko bishoboka ko Hitler yayihawe nk’impano ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mu mwaka wa 1933, ari na wo mwaka yabaye ’Chancellor’ w’Ubudage.

Iyo nzu ikoresha cyamunara yatangaje ko mu igenzura yakoze kuri iyo basanze ko iyo saha yatwawe nk’urwibutso n’abasirikare 30 b’Abafaransa mu mwaka wa 1945, ubwo bajyaga gusaka mu nyubako ya Berghof, Hitler yakoreragamo ibiruhuko.

Andi makuru atangazwa n’iyo nzu ikora cyamunara, ni uko iyi saha itaba itejwe cyamunara inshuro imwe ahubwo igenda ihererekanywa.

Ibindi byagurishijwe muri iyo cyamunara ni ikanzu yari iya Eva Braun, wari umugore wa Hitler, amafoto ariho umukono (autograph) y’abategetsi b’Abanazi, hamwe n’igitambaro cy’ibara ry’umuhondo cy’ikirango cya ’Star of David’ kiriho ijambo ‘Jude’, mu Kidage rivuze Umuyahudi.

Ariko iyo nzu ya cyamunara iherutse kugurisha ibirango by’amateka y’Abanazi, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Budage ko intego y’iyo cyamunara yari iyo kubungabunga amateka.

Rabbi Menachem Margolin, ukuriye ishyirahamwe ry’Abayahudi b’i Burayi, ntabwo yigeze yishimira igurishwa ry’iyi saha kimwe n’abandi bayahudi bose kuko babifata nko guha agaciro ibikorwa bya Hitler bibi yakoze ndetse no guha agaciro ingengabitekerezo y’abari mu ishyaka ry’Abanazi.

Ati "Ibikoresho murimo kugurisha by’Abanazi ntabwo bikenewe ko byajya mu nzu ndangamurage, cyangwa ahantu ho kwigira amateka nko muri za Kaminuza”.

Intego y’inzu ikoresha cyamunara Alexander Historical Auctions, ni ukubungabunga amateka, kandi ko ibikoresho byinshi igurisha bibikwa ahantu hihariye cyangwa bigahabwa inzu ndangamurage kuri Holocaust nk’impano.

Adolf Hitler
Adolf Hitler

Visi Perezida wayo Mindy Greenstein yabwiye igitangazamakuru Deutsche Welle ati: "Yaba amateka meza cyangwa mabi, agomba kubungabungwa kugira ngo haboneke gihamya y’ayo yabayeho yakozwe na Hitler”.

Deutsche Welle yavuze ko abateje iyi saha cyamunara bifuzaga kuyigurisha hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z’Amadolari y’Amerika.

Mu gihe cya Jenoside y’Abayahudi izwi nka Holocaust, Abanazi bahatiye Abayahudi kwambara igitambaro cy’ibara ry’umuhondo ku kuboko, hagamijwe kubakorera ivangura no kubashyira ukwa bonyine kugira ngo bibafashe kubavangura n’abandi mu gihe cyo kwicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka