Iraq: Papa yasuye ‘Uri y’Abakaludaya’ kuri uyu wa Gatandatu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francisco uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Iraq muri izi mpera z’icyumweru, yasuye umujyi witwa Uri uherereye ku birometero 300 mu majyepfo y’umurwa mukuru Bagdad.

Papa Francis akigera muri Iraq yavugiye ijambo mu biro bya Perezida i Bagdad
Papa Francis akigera muri Iraq yavugiye ijambo mu biro bya Perezida i Bagdad

Uyu mujyi ni wo Aburahamu uzwi nka sekuruza w’abizera Imana yavukiyemo ahagana mu myaka 6,000 mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu (kugeza ubu hakaba hashize imyaka irenga 8,000 Aburahamu abayeho).

Uri y’Abakaludaya (nk’uko Bibiliya iwuvuga), ni umurwa w’amateka n’iterambere benshi bakigenderaho muri iki gihe, ndetse bikaba byarateye Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), gushyira Uri mu biranga umurage w’isi mu mwaka wa 2016.

Televiziyo y’Abarabu, AlJazeera dukesha iyi nkuru, ivuga ko Uri ari wo murwa wari utuwemo n’umwami witwaga Hammurabi washyizeho amategeko (Code d’Hammurabi), ukaba ari wo wakorewemo ipine (uruziga) rya mbere, ndetse hakaba ari ho peterori yakoreshejwe bwa mbere nk’igicanwa.

Uri kandi izwi nk’umurwa wari utuwe n’abasenga ibigirwamana, ndetse Bibiliya ikavuga ko na Tera se wa Aburahamu yari atunze ibishushanyo by’ibigirwamana byinshi, akajya asaba umuhungu we Aburahamu kubyanika mu gihe izuba rivuye no kubyanura mu gihe imvura iguye.

Urusengero rw'ibigirwamana rwitwaga Ziggurat muri Uri y'Abakaludaya ya kera
Urusengero rw’ibigirwamana rwitwaga Ziggurat muri Uri y’Abakaludaya ya kera

Aburahamu Bibiliya ivuga ko yizeraga Imana agasuzugura ibigirwamana bya se, ngo byatumye Imana imubwira iti "Va mu gihugu cyanyu (Uri), usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka". Aburahamu yahise yerekeza i Kanani (ari yo Isirayeli y’ubu, Itangiriro 12:1).

Uri y’Abakaludaya yitwa Tal al-Muqayer mu rurimi rw’Icyarabu, kugeza n’ubu iracyarimo inkuta z’amatafari agaragaza ko higeze kuba hateye imbere mu myaka ya kera.

Papa Francis Francis yasuye Uri akoresha inama abayobozi b’amadini atandukanye, harimo aba Kiliziya Gatolika, Abayisilamu, Abayahudi n’abandi.

Inzira zigana mu rusengero Ziggurat rwo muri Uri
Inzira zigana mu rusengero Ziggurat rwo muri Uri

Umwe mu bakaridinali baherekeje Papa yavuze ko basuye Uri, mu rwego rwo guhumuriza abakirisitu bake bakiharangwa, ndetse no gusaba ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’andi madini.

Uduce dutandukanye twa Iraq Papa Francis arimo gusura
Uduce dutandukanye twa Iraq Papa Francis arimo gusura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamazi, wowe guma mu byo wizera ni byo byagufasha.
Abatuye isi bose ntibakwizera kimwe kuko n’amateka yo mu bihe bitandukanye ni ko abigaragaza.
Kandi n’abantu bose si ko bahora mu mpaka z’urudaca buri wese yisobanura ku idini yahisemo.
Ubu se aba catholic ko numva aribo wibanzeho andi matorero n’amadini yandi yo muremeranya kuri byose ?
Iby’imyemerere n’imyizerere ni amahitamo y’umuntu ku giti cye.

Muja yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma. Kuba Yezu yarakundaga Petero,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4. Urundi rugero,Paapa yitwa Nyirubutungane.Nyamara bible ivuga ko “nta ntungane ibaho”.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,nabyo abantu babyibazaho.Bible ivuga ko Imana yonyine ariyo Nyirubutagatifu.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.

nyamazi yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka