Irani yamaganye raporo ya AIEA iyishinja gukora intwaro za kirimbuzi

Igihugu cya Irani cyanenze ku mugaragaro raporo yakozwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ingufu za nikereyeri (AIEA). Iyo rapport yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo ivuga ko Iran yagerageje gukora intwaro za kirimbuzi mu ngufu za nikereyeri.

Ikinyamakuru L’Express cyatangaje ko Iran yamaganiye kure ibyavuzwe n’icyo kigo kuko yo ngo ibona harimo kubogama gukabije ndetse Ali Asghar Soltanieh, uhagarariye Irani mu ri AIEA, ntiyatinye kuvuga ko iyi raporo ishingiye kuri politiki atari ubushakashatsi bukoranye ubwenge.

Soltanieh yongeyeho ko Irani ikora intwaro ku buryo bwemewe n’amategeko nk’ibisanzwe kandi ko izakomeza kubahiriza amasezerano yemeye kugenderaho nta we babangamiye kandi ngo ibyo bakora barabyemerewe.

Uwungirije ukuriye ingabo zo muri Irani generali Massoud Jazayeri, we aratangaza ko nta mpamvu n’imwe izababuza gukora intwaro za kirimbuzi kuko babikora ku buryo bwemewe n’amategeko. Aranaburira kandi igihugu cya Isiraheli acyibwira ko niyibeshya igatera aho intwaro za kirimbuzi za Irani ziri nayo izasenya uburasirazuba bwo hagati ari naho Isiraheli iherereye.

Yongeraho ko aho intwaro za kirirmbuzi za Isiraheli ziri naho habitegeye batazazuyaza kuhasenya.

L’express.fr iravuga ko uyu mukuru w’ingabo yungirije yavuze ko isiraheri nitusha gato igatera Irani nta kindi kizaba gisigaye uretse guhindura igihugu cya Isiraheli itongo.

Si igihugu cy Irani gusa rero cyanenze iyo raporo kuko Ubushinwa ,Uburusiya, n’ibihugu bidafite aho bibogamiye bitanejejwe n’ibyavuzwe muri iyo raporo
Hagati aho igihugu cya Isiraheli cyo cyabaye gihagaritse ibikorwa byacyo byo gutera Irani mu gihe iyi raporo itaremezwa maze ngo Irani ifatirwe ibihano.

Amerika yo yavuze ko ikomeza kotsa igitutu Irani kugira ngo yisubireho byaba na ngombwa igasabirwa ibihano bikaze.

Alain Juppé, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa we avuga ko igihigu cye kibangamiwe cyane no kuba akanama gashinzwe umutekano kifashe kuri iki kibazo bikaba bituma Irani idafatirwa ibihano vuba.

Anne Mari NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka