Iran: Urukiko rwategetse Amerika gutanga indishyi z’akababaro za Miliyari 49.7 z’Amadolari
Muri Iran, Urukiko rwategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwishyura Amadolari Miliyari 49.7, nk’igihano n’indishyi z’akababaro, n’ikiguzi cy’ibintu byangiritse mu gitero cya ‘drone’ y’Amerika yahitanye General Qassim Soleimani w’imyaka 62, wari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Irani zirwana hanze y’igihugu gusa.
Nyuma y’ubu bwicanyi bwakorewe General Qassim Soleimani muri Mutarama2021, hakozwe iperereza, umucamanza mu rwego rw’ubugenzacyaha rw’i Bagdad yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, wari ushigaje iminsi mike kugira ngo ave ku butegetsi ariko ntihagira igikorwa.
Uru rubanza ruciwe nyuma y’imayaka 3 habaye ubu bwicanyi, Urukiko rw’i Teherani rwahamije icyaha cyo kwica Leta ya Amerika n’abandi bantu bagera kuri 40 barimo na Donald Trump wari Perezida muri icyo gihe, na Minisitiri w’Amerika w’Ububanyi n’amahanga n’ingabo.
Urukiko rwavuze ko Tariki 3 Mutarama 2020 uwari Perezida wa Amerika, Donald Trump, yategetse ingabo za Amerika kurasa Jenerali Qassim Soleimani.
Indege yo mu bwoko bwa ‘Drone’ yamwiciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak, ubwo Suleimani yari mu nzira ava muri Siriya asubira muri Iran.
.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Keikirigita ugaseka nak FDLR