Irak: Bane baguye mu mubyigano bashaka kureba umupira

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuvuzi ndetse n’z’umutekano, abantu bane(4) bapfuye abandi benshi barakomereka, kubera umubyigano ukomeye w’abari baje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya ‘Golfe de soccer’ muri Sitade ya Bassora.

Icyateye uwo mubyigano ukabije, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ngo ni umubare w’abantu benshi bashakaga kureba uwo mukino kandi abo Sitade ishobora kwakira buzuye, abari imbere ya Sitade bagakomeza gushaka kwinjira kandi harimo n’abataguze amatike.

Ni umukino wabaye ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, wahuje Irak na Oman, ukaba waje gukomeza kuba uko byari biteganyijwe, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano muri Irak.

Uwo mukino wabaye mu masaha y’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe, usoza ari intsinzi y’Ikipe ya Irak ku bitego 3-2.

Umwe mu bafana waganiriye na AFP yagize ati “Twebwe Abanya-Irak twari dukeneye cyane kumva uwo munezero wo kureba uwo mukino”.

Gusa n’ubwo bimeze bityo umunsi watangiye nabi, aho abafana ibihumbi badafite amatike birunze imbere ya stade ya Bassora, bafite icyizere cyo kureba uwo mukino bituma hava umubyigano.

Umwe mu bakora mu nzego z’ubuvuzi utashatse ko amazina ye avugwa, yabwiye AFP ko “hapfuye abantu 4, abandi babarirwa mu macumi bagakomereka”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu cya Irak , Saad Maan, yabwiye AFP ko mu masaha ya nyuma ya saa sita umutuzo waje kugaruka, abafana 65.000 baba ari bo binjizwa muri Sitade, nyuma y’uko abari imbere yayo bateza umuvundo bahavanywe, ndetse n’imiryango ya Sitade igafungwa.
Minisitiri w’Intebe wa Irak, Mohamed Chia al-Soudani, na we yagiye aho habereye uwo muvundo wahitanye ubuzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka