Intambara z’urudaca, kimwe mu byagarutsweho mu gufungura inama ya AU

Intambara z’urudaca ku mugabane wa Afurika, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije cyagarutsweho mu mbwirwaruhame zagejejwe ku bateraniye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, hasabwa ko hashyirwa imbaraga mu kuzihagarika binyuze mu buryo bwa Politiki.

Inama rusange ya 38 y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma ba Afurika Yunze Ubumwe
Inama rusange ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika Yunze Ubumwe

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe AU ucyuye igihe Mussa Faki Mahamat, aratangaza ko mu myaka umunani amaze ayobora uwo Muryango hari byinshi bagezeho, ariko asoje manda ze ebyiri hakiri intambara z’urudaca mu bice bitandukanye by’Umugabane wa Afurika.

Mussa Faki Mahamat yavuze ko kimwe mu byo asize bigikenewe gushakirwa ibisubizo, harimo intambara z’urudaca mu bice bitandukanye bya Afurika, ahanini zishingiye ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, kudashyigikirana hagati y’ibihugu binyamuryango bya AU, kwiregangiza nkana ibikubiye mu masezerano ahuriweho n’ibyo bihugu, no kudakurikiza amahame yashyizweho mu miryango igize Uturere twa Afurika.

Hari kandi impamvu za Politiki zatumye mu bice byose bya Afurika y’amajyaruguru, ibice bya Sahel, Afurika yo hagati, Afurika y’Amajyepfo nko muri DRC hakiri intambara zidahagarara, cyane ko bamwe mu bayobozi b’Ibihugu bya Afurika bananiwe gushyira hamwe, kandi ari ingenzi mu gukemura amakimbirane mu mahoro, nk’uko biri mu mahame ya AU.

Umunyambanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye UN Antonio Guterres, yavuze ko Afurika yateye imbere nyuma yo kuva mu bukoroni bw’Abanyaburayi, ariko igifite akazi kenshi ko gukora, harimo no kwimakaza ubutabera no guhagarika ubushyamirane mu bihugu imbere cyangwa ku mipaka yabyo.

Avuga ku izo Ntambara z’Urudaca muri Afurika, Umunyamabanga mukuru wa UN yakomeje ku bibazo by’umutekano mucye mu Gihugu cya Sudan, mu ntamabara ubutegetsi bwa Gisirikare buhanganyemo n’abatavuga rumwe nabwo yatumye benshi mu banyasudani bahunga, abandi bakicwa, asaba ko zahagarara amaraso ntakomeze kumeneka.

Naho ku Ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo DRC, Antonio Guterres yavuze ko nyuma yo gufata umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, ubu inyeshyamba z’umutwe wa M23 zerekeje muri Kivu y’Amajyepfo, nabyo bikaba biteje inkeke ku mutekano w’abaturage.

Agira ati, “Ubu Intambara iri kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo kandi hari ibyago byinshi ko ibitero bya M23, byateza akaga k’intambara mu Karere, Ndahamya ko nta gisubizo cy’Intambara mu gukemura ibibazo byo muri Kongo, ndasaba ko Intambara ihagarara, ibiganiro by’amahoro bigatangira”.

Yongeraho ati, “Imyanzuro y’inama iheruka ya EAC na SADC ni igisubizo cyiza cyo gukemura amakimbirane muri Congo, kuko isaba ko habaho guhagarika intambara, hagasubukurwa amasezerano ya Louanda na Nairobi, ubu igisigaye kikaba ari ukugenzura uko ishyirwa mu bikorwa, kandi tuzakomeza kuba hafi y’abaganira binyuze muri MONUSCO”.

Yavuze kandi ko hari ibibazo by’umutekano mucye muri Sahel kubera imitwe y’iterabwoba,Intambara y’imitwe y’iterabwoba ikaba imaze n’igihe muri Somalia, ariko nibura hari ibigenda bikemuka nyuma y’uko ingabo za AU zoherejwe ku bufatanye na UN kubugabunga amahoro.

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumye yakomeje gushimangira ko UN izakomeza gufasha mu bishoboka byose ngo amahoro n’umutekano bisagambe ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka