Inkunga mu rwego rw’ubuzima ni twe ubwacu tugomba kuzishakamo - Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kubaka umugabane wa Afurika mu nzego zirimo ubuzima, bitari bikwiye ko bishakirwa ubushobozi ku bandi.

Perezida Kagame mu nama ya AU
Perezida Kagame mu nama ya AU

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), igamije gushaka ubushobozi bushyirwa mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, ikigo Nyafurika kirwanya indwara z’ibyorezo (Africa CDC), ndetse n’umuryango wa AUDA-NEPAD.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi umugabane wa Afurika wisanze mu mayira abiri, bitewe no kuba ahaturuka inkunga zishyirwa mu rwego rw’ubuzima harabayemo impinduka mu buryo buteye ikibazo.

Aha niho yagize ati "Gushaka inkunga zishyirwa mu rwego rw’ubuzima, ni ikibazo tugomba gukoraho mu buryo bukomeye, kandi bisobanuye ko tugomba kubikora ubwacu twishakamo ubushobozi, kandi ntabwo bikwiye kudutera ubwoba."

Perezida Kagame yavuze ko ingorane ndetse n’inzitizi zose umugabane wa Afurika ufite uyu munsi, ari umuhamagaro w’uko bagomba gufata mu nshingano ibyo bibazo byose mu gushakisha uburyo bwo kubikemura.

Perezida Kagame asanzwe afite igihembo nk’umwe mu bagira uruhare mu gushaka ubushobozi bushyirwa mu guteza imbere urwego rw’ubuzima by’umwihariko mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka