Inkongi zibasiye amashyamba ya Canada zituma Abanyamerika bahumeka nabi

Imiriro y’Impeshyi yibasiye amashyamba mu Ntara ya Quebec muri Canada yateje imyotsi myinshi yijimisha ikirere cya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), binateza abantu guhumeka umwuka mubi.

Imyotsi yapfutse ikirere cya Amerika ibuza abantu guhumeka neza
Imyotsi yapfutse ikirere cya Amerika ibuza abantu guhumeka neza

Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Radio y’Abafaransa (RFI), bivuga ko kugeza ubu imijyi minini ya USA cyane cyane uwa New York, itwikiriwe n’igihu cy’imyotsi ituruka ku nkongi z’imiriro yibasiye Canada.

Aho muri Quebec abaturage barenga ibihumbi 11 bamaze guhungishwa, ndetse hakaba n’abandi barenga 4,000 bagiye gusiga ingo zabo kubera ko izo nkongi zigenda zibasatira.

Ku rundi ruhande imyotsi igenda yerekera mu kirere cya New York, ikaba yabujije ubuhemekero abaturage barenga miliyoni 8,500 muri uwo murwa mukuru w’Isi (ahari icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye/ UN).

Radio RFI igira iti "Mu mihanda ya Manhattan, Brooklyn na Queens abantu bongeye kwambara udupfukamunwa nko muri Covid-19, barataka kuribwa mu maso no mu mihogo kubera imyotsi ituruka ku ruhira".

Uretse New York yibasiwe cyane, indi mijyi nka Washington, Philadelphia na Pittsburgh ugana mu Majyepfo ya USA, na yo iravuga ko ibangamiwe n’imyotsi ituruka ku nkongi yibasiye Canada.

Siporo zikorerwa hanze zahagaritswe muri iyo mijyi ndetse n’amashuri ngo arimo kubuza abana kujya gukinira hanze, kugira ngo badahumeka umwuka mubi.

Ibiro bya Perezida wa USA (White House) byabujije by’umwihariko abantu bafite intege nke gusohoka hanze, cyane cyane abasaza, abana n’abafite ikibazo cy’ubuhumekero nk’abasanzwe barwara asima.

Ikigo cya USA gishinzwe Ibidukikije (EPA), cyamenyesheje abatuye muri icyo gihugu bagera kuri miliyoni 100 (hafi 1/3 cy’abatuye USA bose) kuva mu majyaruguru y’uburasirazuba kugera mu majyepfo, ko barimo guhumeka umwuka utari mwiza kuva ku wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023.

Leta ya Canada yatangiye kwitabaza abahanga mu kuzimya imiriro barimo abavuye mu Bufaransa, bitewe n’uko umubare w’inkongi zibasiye icyo gihugu muri uyu mwaka wa 2023 wonyine, ugera kuri 438 ugereranyije na 200 zabayeho mu myaka 10 ishize.

Inkongi zibasiye amashyamba ya Canada
Inkongi zibasiye amashyamba ya Canada

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden,, yahamaye kuri telefone Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, amubwira ko USA ziteguye gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo babashe kuzimya inkongi z’imiriro yibasiye Canada.

Muri rusange Igihugu cya Canada cyose muri uyu mwaka ngo kimaze kwibasirwa n’inkongi 2,293 zatwitse amashyamba, ari ku buso bwa hegitare miliyoni 3 n’ibihumbi 800, ikigero ngo kitari cyarigeze kibaho mu mateka.

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi (World Meteorological Organization/WMO), kivuga ko muri iyi myaka itanu iri imbere hazabaho ubushyuhe bukabije cyane, bitewe n’uko inyanja ngari zifite ubukonje (Lā NINA), butuma zitohereza ibicu bifite ubuhehere bw’imvura ku migabane igize Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka