Ingabo zirinda Papa Francis zungutse abasirikare 34 bashya
Tariki 6 Gicurasi 2024, Ingabo zirinda Papa zungutse abasirikare 34 bashya basezeranye kurinda Papa kugera no kuba bamwitangira.
Mu muhango wo kurahira, abinjizwa mu gisirikare bazamura intoki eshatu zigereranywa nk’Ubutatu Butagatifu kandi basezerana na Papa kuzuza inshingano zabo.
Kaporali Eliah Cinotti, umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano wa Papa, yatangaje ko ubu aribwo abonye igisirikare gikora nk’icyahozeho mbere ya Covid.
Ingabo z’Abasuwisi zizwiho kuba indwanyi zikomeye zikaba zikora muri serivise zirimo inzego z’iperereza ndetse zikaba zarahuguwe mu gukoresha intwaro zirimo imbunda nini n’intoya.
Abashinzwe umutekano wa Papa, bashinzwe kurinda Umujyi wa Vatikani na villa ya papa ya Castel Gandolfo.
Ubutwari bw’ingabo z’Abasuwisi bwamenyekanye mu gihe cyo kwirukanwa kwa Roma mu 1527, ubwo abarinzi bose 189 harokotsemo 42 ubwo barwaniriraga Papa Clementi wa VII.
Muri iki gihe Ubusuwisi ni kimwe mu bihugu bikize cyane mu Burayi, ariko mu myaka 500 ishize ubukungu bw’Ubusuwisi bwari bwifashe nabi, kuko abasore bakunze kujya mu mahanga icyo gihe nk’abacanshuro. Aba bacanshuro bari abarwanyi batojwe bafite ubuhanga n’ubunararibonye bituma bashakishwa cyane mu bihugu byari bibakeneye ku mugabane w’u Burayi.
Izi ngabo zatangiye gukorera ibihugu cya Papa mu mpera z’ikinyejana cya 14 na 15. Mu 1505, umwepiskopi w’Ubusuwisi waje kuba umukaridinari Matthaus Schiner, wari uhagarariye Papa Julius wa II, yasabye ko hashyirwaho umutwe uhoraho w’Abasuwisi uzakora ariko uhabwa amabwiriza na Papa mu buryo butaziguye, maze tariki 22 Mutarama 1506, itsinda rya mbere ry’abasirikare 150 b’Abasuwisi, bayobowe na Kapiteni Kaspar von Silenen, bagera i Vatikani.
Uyu mutwe wongeye kuvugururwa mu 1914 uyobowe na komanda ufite ipeti rya koloneli, abandi basirikare 5 bo mu rwego rwo hejuru, abapolisi 15 bato, umupadiri1, n’abandi barinzi 110.
Mu 1981, abasirikare b’Abasuwisi barinze Papa Yohani Pawulo wa II mu gihe cyo gushaka kumwicira i St. Peter’s Square.
Ingabo z’Abasuwisi ziteguye kwigomwa nk’ibyo mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe abarinzi benshi bari benshi bafashe ibirindiro igihe ingabo z’Abadage zinjiraga i Roma; Adolf Hitler ariko yahisemo kudatera Vatikani.
Ohereza igitekerezo
|