Ingabo za Ukraine zirimo gukiza amagara yazo mu gihe OTAN yitegura kurasana n’u Burusiya

Mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Ingabo z’icyo gihugu zirimo gukiza amaragara yazo, Umuryango OTAN n’ibitwaro biremereye wasatiriye umupaka w’u Burusiya wose aho witegura kurasana na bwo.

OTAN irimo kurunda intwaro zikomeye ku mipaka y'u Burusiya
OTAN irimo kurunda intwaro zikomeye ku mipaka y’u Burusiya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Zelenskyy yatangaje ko Ingabo za Ukraine ziri gukiza ubuzima bwazo mu gice cya Donbass no mu Mujyi wa Kharkiv, nyuma y’ibyumweru bibiri zari zimaze zirwana intambara yari yaravuzwe ko ikomeye cyane.

Iby’intsinzi y’urugamba mu burasirazuba bwa Ukraine ku ruhande rw’Abarusiya, byanemejwe n’Ikigo cyiga ibijyanye n’Intambara (IOW), kivuga ko Ingabo z’u Burusiya zigaruriye ibirindiro bikomeye cyane muri Donetsk na Lughansk.

Umuryango OTAN, uhuriwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Burayi, wari wahaye Ukraine intwaro zikomeye ariko ntibyabuza u Burusiya kwigarurira Amajyepfo n’Uburasirazuba bya Ukraine.

Mu gihe u Burusiya busa n’aho burimo gusoza icyiciro cya kabiri cy’intambara bwise ’Ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine’, uruhande rwa OTAN/NATO n’inshuti zayo bahuriye mu Budage ari ibihugu 40 muri iki cyumweru, bafata ingamba nshya.

Ibi byatumye Perezida Putin w’u Burusiya atanga imbuzi ku nshuro ya kabiri, ko uzamwitambika wese yaba Amerika n’u Burayi cyangwa undi, "azakubitwa n’umurabyo wihuse" hakoreshejwe intwaro batigeze kubona.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, yahise atangaza ku wa Gatatu w’iki cyumweru ko na bo (OTAN) bazakoresha uburyo bushya n’intwaro ziremereye, bakavana Ingabo z’u Burusiya aho zigaruriye hose muri Ukraine, kuva mu 2014 (harimo n’umwigimbakirwa wa Crimea).

Kuri uyu wa Gatanu u Bwongereza bwahise bushyira Ingabo ibihumbi umunani ku mupaka u Burayi bugabaniraho n’u Burusiya, zikaba zarasanzeyo ngenzi zazo zikomoka mu bihugu bigize OTAN n’inshuti zayo.

Truss yakomeje agira ati "Tugiye gusunikira kure kandi twihuse, Ingabo z’u Burusiya zikava muri Ukraine yose".

Ati "Hari abakeka ko twatinye gutanga intwaro ziremereye kugira ngo tudakurura ikintu kibi cyane, ariko igitekerezo cyanjye ni uko kutagira icyo dukora ari byo bibi cyane, iki ni igihe cy’ubutwari ntabwo ari icyo kwigengesera".

U Bwongereza buvuga ko mu mpeshyi y’uyu mwaka Ingabo za OTAN zizaba zafunze umupaka wose u Burayi busangiye n’u Burusiya, uhereye kuri Finland mu majyaruguru ukagera mu majyepfo kuri Macedonia.

Ntawabura kuvuga ko Abasirikare ba OTAN ari bo bagiye guhangana n’Abarusiya, kuko aba Ukraine ari nk’aho bashize, abandi bakaba baragiye bafatwa n’Abarusiya utibagiwe n’aba nyuma barwaniye mu Mujyi wa Marioupol kugeza ubu barimo kwicwa n’inzara, aho bihishe mu ruganda rwa Azovstal.

Umuryango OTAN ugaragaza icyizere ko uzatsinda urugamba uhanganyemo n’u Burusiya, kuko ubufata nk’ubumaze gushegeshwa n’intambara bwashoje muri Ukraine mu mezi abiri n’igice ashize.

Mu gihe u Bwongereza bumaze gutangaza ibihumbi byinshi by’Ingabo burimo kurundaniriza ku mupaka w’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitangaza ko intambara ibera muri Ukraine zizayitangaho amadolari asaga miliyari 33, harimo 20 yagenewe ibikoresho bya gisirikare.

OTAN n’u Burusiya byemeranywa ko mu gihe umusirikare ku ruhande rumwe yarasana n’uwo ku rundi, bahita bakoma imbarutso y’Intambara ya Gatatu y’Isi kuko habaho gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi.

Hagati aho ariko hari umusirikare wa USA witwaga Willy Joseph Cancel, wishwe ku wa Mbere w’iki cyumweru aguye mu ntambara Ukraine irwanamo n’u Burusiya, akaba ngo yari agamije gufasha abanya-Ukraine nk’uko umubyeyi we yabitangarije ikinyamakuru The Washington Post.

Aho ibintu bigeze kuri ubu ni uko u Burusiya bwifuza ko ibihano bwafatiwe bikurwaho kugira ngo buhagarike ibitero bwagabye kuri Ukraine, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergëi Lavrov yabitangarije ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua.

Ni mu gihe impande zombi (u Burusiya na Ukraine) zemeza ko ibiganiro by’amahoro birimo kugana aho bitagishobotse, kuko ikibazo kitakiri gusa mu bihugu bibiri bihanganye.

U Burusiya burasaba Ukraine ibidashoboka kuko ibihano bwabifatiwe na Amerika, u Burayi n’inshuti zabo (Australia, u Buyapani, na Canada).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Baretse gushakira ubuhanganye mu kubangamira Muntu Koko.!ibyo bitwaro bazabivunjemo ibyo kurya abantu twirire .

Jado yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Bibaho Koko ugushoye mukibazo ariko atari yamenya uko kizarangira yabona bikaze akakwihorera🤗

Nzamurambaho jean Damasene yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Bibaho Koko ugushoye mukibazo ariko atari yamenya uko kizarangira yabona bikaze akakwihorera🤗

Nzamurambaho jean Damasene yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Turasaba byimazeyo umuryango wa otan, kugirango utabare vuba na bwangu abanya ekren, kuko bageramiwe cyane.

Bizimana j.m.v yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Ukobiri kwose nta russe izatsinda ukraine. Kuko russe yamaze gutakaza inguvu kubera ibirwanisho bimaze kugaragara ubushobozi bwavyo. Ntabushobozi bagifise

Alias mwadi yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Bjr, Muzambwirire Nyakubahwa wacu abwire abakuru ba biriya bihugu kurekeraho guteza akaduruvayo isi, kuko ibyo bari gukora byose ntacyo mbonamo kigamije kugahagarika. Ubu ntibabona Aho katugeze Koko! Ibiciro birazamuka ubudasiba,...

Habarurema yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Nkuko abahanga bavuga,intambara ya 3 ibaye byaba ari "end of civilization".Isi yaba umuyonga.Benshi bavuga ko ibyo imana itazabyemera,kubera ko ariyo yaremye isi.Ahubwo bakemeza ko imana izarimbura abarwana hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

rugali yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

IMANA IKOMEZE IRENGERE ISI NAHUBUNDI SATANI ARAYIGERA AMAJANJA, NIMUSE MUSABIRA ISI.

Callixte yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

barakomeza gutwika abantu nibo babaremye? nib barabuze aho ibyo bitwaro byakirimbuz babishyia babiroshye munyanja, niharebw’icyakorwa umuryango urengera icyiremwa muntu utabare izonzira karengane za ukrene
uwakozibibi wese ntamahoro aziger agira kand naw ntazatura nkumusozi.?

Harindimana olivier yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

barakomeza gutwika abantu nibo babaremye? nib barabuze aho ibyo bitwaro byakirimbuz babishyia babiroshye munyanja, niharebw’icyakorwa umuryango urengera icyiremwa muntu utabare izonzira karengane za ukrene
uwakozibibi wese ntamahoro aziger agira kand naw ntazatura nkumusozi.?

Harindimana olivier yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

ingabo za Russia zarananiwe, ahubwo ejo zatangiye kurasana ubwazo mumajyepfo

ndumiwe!! yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Ahasigaye Ni ugusenga Imana nyiribiremwa igatabara Isi yiremeye.

emmy yanditse ku itariki ya: 30-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka