Ingabo za Somalia zisubije umujyi wari umaze imyaka 6 ugenzurwa na al-Shabab

Igisirikare cya Somalia gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yunze Ubumwe, cyashoboye kuvana abarwanyi ba al-shabab mu duce twa Galmudug na Hirshabelle, habarizwa uwo mujyi w’ingenzi wa Adan Yabal.

Ingabo za Leta ya Somalia n’zo zifatanyije zashoboye kongera kwigarurira Umujyi w’ingenzi wari warafashwe, ndetse ukomeza kugenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba wa al-Shabab mu myaka itandatu ishize.

Ingabo za Leta zinjiye mu Mujyi wa Adan Yabal muri Hirshabelle, mu bilometero 220, mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru Somalia , Mogadishu, ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2022, nk’uko byatangajwe na Perezida Hassan Sheikh Mohamud mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’igihugu.

Aganira n’Ikinyamakuru ‘Reuters news agency’, Meya w’Umujyi wa Adan Yabal, Mahamud Hasan Mahamud, yavuze ko igisirikare cya Leta gifatanyije n’umutwe witwara gisirikare ‘militias’ wemewe na Leta ya Somalia, cyongeye kwigarurira uwo Mujyi n’inkengero zawo bitasabye imirwano ikomeye na al-Shebab ku wa mbere w’iki cyumweru.

Meya Mahamud yagize ati “Adan Yabal wari Umujyi w’ingenzi cyane kuri al-Shabab kubera ko ari umutima uhuza uduce two hagati no mu majyepfo ya Somalia. Uwo Mujyi kandi wanafashaga al-Shabab kugenzura uduce yafashe two mu gihugu hagati”.

Perezida Mohamud, watangaje ko agiye kurwanya al-Shabab nyuma y’uko atowe muri Gicurasi 2022, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba mu duce twa Hirshabelle na Galmudug , bigana ku musozo kuko hakiri nkeya zikiri muri utwo duce.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka