Ingabo za Kenya zigiye guhangana n’imitwe yitwaza intwaro muri DRC

Mu ruzinduko rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (DRC) ku wa 21 Mata 2021, yavuze ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi, Kenya na DRC, mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Kenyatta bagiranye n’abanyamakuru, Tshisekedi yatangaje ko ingabo za Kenya mu gihe cya vuba zigiye kwinjira muri DRC, mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’icyo gihugu (FARDC), mu gukemura ikibazo cy’iterabwoba n’ihohoterwa rikabije mu burasirazuba bwa DRC.

Yagize ati "Nk’uko mubizi, Kenya yemeye ku bushake kuba muri FIB "itsinda ry’ingabo zishinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro rikorera muri Monusco" rigomba gutabara aho byihutirwa, ryashinzwe n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo rishyigikire FARDC mu burasirazuba bw’igihugu cyacu. Mu byumweru biri imbere, ingabo za Kenya rero zizagera muri DRC kugira ngo zunganire ingabo zacu bityo zite ku buryo bunoze ku kibazo cy’iterabwoba n’ihohoterwa mu burasirazuba bw’igihugu cyacu”.

Akomeza agira ati "Mboneyeho umwanya wo kumenyesha abanenga ibi bikorwa byacu ko bitazagerwaho, ndagira ngo mbabwire ko ukwivuna kwacu kuzaba guteguye neza kandi kuzatanga umusaruro kugeza ikibazo cy’ ihohoterwa mu burasirazuba kirangiye burundu".

Usibye kurinda umutekano, hasinywe andi masezerano y’ubwumvikane hagati ya DRC na Kenya mu rwego rwa diplomasi n’ubukungu.

Uhuru Kenyatta yatangaje ko mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’igihugu cye na DRC, hazafungurwa ibiro bifasha abaturage ba DRC kujya Kenya, ibiro bibafasha bikazashyirwa i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Lubumbashi, mu Ntara ya Haut- Katanga.

Ingabo za DRC ari zo FARDC, zatangaje ko zikeneye ubufatanye bw’ingabo z’akarere mu kurwanya no kurandura burundu imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro iherereye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikari ikorera mu burasirazuba bwa DRC irimo na FDLR na FNL, ADF n’imitwe ya Mai Mai ivuka umunsi ku wundi.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Maj. Gen Léon-Richard Kasonga Cibangu, yavuze ko Congo yifuza gushimangira ubufatanye mu gisirikare n’Ingabo z’akarere mu rwego rukomeye rwo kurwanya no kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ifite intego yo guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere.

Muri Nzeri 2019, Ingabo za DRC, u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzaniya zateraniye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo maze bemeranya guhana amakuru ku iterabwoba ryambukiranya imipaka, kugira ngo ababigizemo uruhare bashobore gukurikiranwa no gufatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka