Ingabo za EAC zagaragaje gahunda yo kugarura amahoro muri RDC

Inama y’Abakuru b’ingabo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yashyizeho gahunda y’uko ingabo zizoherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zizacunga amahoro.

Ikarita igaragaza uko ingabo zizoherezwa muri RDC gucunga umutekano
Ikarita igaragaza uko ingabo zizoherezwa muri RDC gucunga umutekano

Inama yabaye tariki 9 Gashyantare 2023 mu gihugu cya Kenya, ikurikiye iy’Abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye tariki 4 Gashyantare mu gihugu cy’u Burundi, yasabye ko imirwano ihagarara.

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi kuri ubu buyoboye EAC, Gen. Niyongabo, yatangaje ko yizeye ko ibiganiro bibahuza bizatanga ibisubizo ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko kongera ingabo za EAC muri ako gace, bizazifasha kugera ku nshingano yazo mu gihe gito.

Inama y’Abakuru b’ingabo za EAC igaragaza ko ingabo zigomba koherezwa zizajya mu duce twafashwe n’inyeshyamba za M23, mu gihe ituvuyemo igasubira inyuma, zikazakora akazi ko kurinda abaturage.

Abakuru b'ingabo bitabiriye inama bashyira umukono ku byo bemeje
Abakuru b’ingabo bitabiriye inama bashyira umukono ku byo bemeje

Ingabo z’Akarere, EACRF, zigomba kujya mu bice byavuyemo M23 hagati ya 28 Gashyantare kugera tariki 30 Werurwe 2023.

Bigaragara ko kuva tariki 28 Gashyantare kugera tariki 10 Werurwe 2023, M23 igomba kuba yavuye mu bice bya Kibumba, Rumangabo, Karenga, Kirolirwe na Kitchanga muri Teritwari ya Masisi, naho tariki 13 kugera 20 Werurwe, izava mu duce twa Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga muri Teritwari ya Rutshuru.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 23 kugera tariki 30 Werurwe 2023, M23 izava mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Abo bayobozi b’ingabo bagaragaje uko ingabo za EACRF zizajya mu duce tuvuyemo abarwanyi ba M23, aho i Masisi hazajya izivuye mu gihugu cy’u Burundi, Rutshuru hakajya iza Sudani y’Epfo na Kenya, naho iza Uganda zijye muri Bunagana.

Basabye ko imitwe y’abanyamahanga irwanira muri Congo irimo RED Tabara na FNL iva mu gihugu cy’u Burundi, ishyira intwaro hasi igataha mu gihugu cyabo, FDLR nayo igashyira intwaro hasi igataha mu Rwanda, mu gihe ADF ifatwa ko yavuye Uganda nayo igomba kuva muri RDC.

U Rwanda narwo rwari ruhagarariwe
U Rwanda narwo rwari ruhagarariwe

Abakuriye ingabo batangaje ko kuva tariki 30 Werurwe 2023, bazatangira gushaka amakuru ku mutwe wa FDLR kugera tariki 20 Mata 2023, nyuma hagakurikiraho ibikorwa byo kuyirwanya, ariko bateganya ko igihe amakuru yaba adahagije, bashobora kongera igihe cyo gukusanya amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Je,ndabona bitashoboka kuzavanamo iyomitwe yose wabarwanyi bamba hano murikongo iyobona itumbera nanbi cyane iyi konyi na fdlr nibipe

Nsengantamularo yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka