Ingabo za Amerika zirashaka gushyira ibirindiro byazo muri Côte d’Ivoire nyuma yo kuva muri Niger

Kuba ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zo muri ‘base 201’ zari ziri muri Niger, zaravanyweyo ku mugaragaro hagati muri Mata 2023, zikavanwayo ku buryo bwihuta, ngo byahungabanyije gahunda Amerika yari ifite muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyo akaba ari yo mpamvu igisirikare cy’Amerika kirimo kwihutisha gahunda yo gushyira ibirindiro muri Côte d’Ivoire nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru Jeune Afrique.

Ingabo za Amerika zigiye gushyira ibirindiro muri Cote d'Ivoire nyuma yo kwirukanwa muri Niger
Ingabo za Amerika zigiye gushyira ibirindiro muri Cote d’Ivoire nyuma yo kwirukanwa muri Niger

Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM), General Michael E. Langley, ahurutse gusura igihugu cya Côte d’Ivoire, mu rwego rwo kuganira ku ifungurwa ry’ibirindiro by’Ingabo za Amerika bizajya bigeragerezwamo n’indege zitagira Abapilote (drone).

Intumwa za Amerika, zigizwe n’Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Amerika muri Afurika ndetse na Ambasaderi wa Amerika i Abidjan, Jessica Davis Ba, zagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Ouattara, ndetse n’umuyobozi mukuru muri perezidansi, Fidele Sarassoro, umunyamabanga mukuru wa perezidansi, Massere Toure -Kone, Minisitiri w’umutekano, Vagondo Diomande hamwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Côte d’Ivoire Lassina Doumbia.

Mu ntangiriro za Mutarama 2024, umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yasuye Angola, Cape Verde, Côte d’Ivoire na Nigeria. Ari i Abidjan Côte d’Ivoire ko Amerika izatanga Miliyoni 45 z’Amadolari yo gufasha Afurika y’Uburengerazuba kugarura ituze.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa AFRICOM, muri uyu mwaka wa 2024 gusa, Washington izatanga Miliyoni zisaga 65 z’Amadolari yo kurwanya iterabwoba no kurinda umutekano ku mupaka wo mu Majyaruguru ya Côte d’Ivoire, ku mupaka wayo n’igihugu cya Burkina Faso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka