Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika zashimiwe akazi zikora

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umurava zikorana akazi zishinzwe muri icyo gihugu.

Umuhango wo gushimira izo Ngabo z’u Rwanda wabereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu Bangui, ku wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, ukaba warayobowe n’Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA, Brig Gen Driss Okaddour.

Uwo muyobozi yashimiye Ingabo z’u Rwanda, ahereye cyane cyane ku buryo zitwaye mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika ya Santarafurika n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yabaye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize.

Brig Gen Okaddour yavuze ko akazi Ingabo z’u Rwanda zikora gashimwa cyane n’abanyamuryango ba MINUSCA ndetse n’abaturage ba Santarafurika kuko zuzuza inshingano zazo zo kubungabunga amahoro n’umutekano, akibuka ukuntu zasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba zari zagabye i Bangui.

Igihugu cya Santarafurika kimaze igihe kirangwamo umutekano muke kubera ibitero by’inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ari yo mpamvu hagiyeyo Ingabo za Loni.

Brig Gen Driss Okaddour
Brig Gen Driss Okaddour
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya nugaya rukwavu yemerako ruzi kwiruka rwose nsabye abajya badusebya umutima namawabo nutababira amaso ajye abaha.

azih yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka