Ingabo z’u Rwanda zashimiwe uruhare rwazo mu kugarura amahoro muri Mozambique

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambike (IGP), Bernardino Rafael hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomas Badae, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu gace ka Chai, bazishimira mu izina ry’Umukuru w’icyo gihugu, uruhare rwazo mu kukigaruramo amahoro.

Muri urwo ruzinduko, Rafael yari aherekejwe n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda. Icyari kigamijwe kwari ugutanga ubutumwa bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi Jacinto, ku baturage ba Macomia n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.

Yavuze ko Perezida Nyusi yashimye cyane uruhare Ingabo z’u Rwanda zagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike, mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

IGP Rafael n’Umuyobozi w’Akarere bahuye kandi bagirana ibiganiro n’abaturage barenga 800 bo mu Karere ka Macomia, bateraniye ku birindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda biri i Chai.

Aba baturage bari barakanguriwe n’Ingabo z’u Rwanda gusubira mu ngo zabo mu Mujyi wa Chai, aho bari barahunze ibitero by’iterabwoba mu myaka 3 ishize.

Abaturage baho bashimye Ingabo z’u Rwanda kuba barwanyije kandi batsinda iterabwoba n’umutekano muke mu mujyi wa Chai, kugira ngo abaturage baho basubire mu ngo zabo. Bagaragaje kandi ko hari abandi baturage barenga 3000 bataye ingo zabo batarataha.

Icyakora, bagaragaje ko bagiye bahura n’ibibazo byinshi nko kubura ibiryo na serivisi z’ubuvuzi. Umuyobozi w’Akarere yabasezeranyije ko bagiye gukorana n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi, kugira ngo abakeneye ubutabazi babashe kubuhabwa.

Inzego z’umutekano mu Rwanda zoherejwe mu Karere ka Macomia kuva ku ya 30 Werurwe 2022, mu bikorwa bihuriweho n’Ingabo za Mozambique (FADM) n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo muri Mozambike (SADC/SAMIM), byo kurwanya iterabwoba ry’imitwe yintagondwa yabaga mu mashyamba ya Chai.

Kuva aho ibikorwa byatangiriye muri Macomia, abaturage baho benshi basubiye mu ngo zabo mu bice bitandukanye birimo Owasse, Diaca n’Umujyi wa Mocimboa da Praia.

Ibyo bice byose byari byarabaye ibirindiro by’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Leta ya Kisilamu (Ansar Al Sunna Wa Jammah), uzwi ku izina rya Al Shabaab mbere yo gutsindwa n’Ingabo z’u Rwanda igahungira mu mashyamba ya Chai mu Karere ka Macomia, ahabarizwagwa Ingabo za SADC n’iza Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka