Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zirategura igitero simusiga ku nyeshyamba

Ibyo bije bikurikira ugushyira hamwe kw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu bikorwa byo gusenya no gukuraho ibirindiro by’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, zikagaba ibitero ku basivili bakahatakariza ubuzima.

Amakuru aheruka avuga ko, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ubu ngo zirimo gusenya ibirindiro by’inyeshyamba aho bigiye biri hose, ariko zinategura igitero simusiga mu Karere ka Mocimboa da Praia, ni ukuvuga mu birometero 10 uvuye aho Ingabo z’u Rwanda n’ iza Mozambique zikambitse muri iki gihe, ahitwa Njama.

Mu Cyumweru gishize, Ingabo z’u Rwanda ziri kumwe n’ iza Mozambique zashoboye kwigarurira agace ka Awasse, aho hakaba hari bimwe mu birindiro bikomeye by’inyeshyamba.

Izo ngabo kandi mu bitero bitandukanye zagabye ku nyeshyamba, zashoboye gufata imijyi ya Palma na Quionga, iyo mijyi yombi ikaba iherereye mu Majyaruguru y’ Intara ya Cabo Delgado.

Hagati y’ ukwezi kwa Nyakanga n’itariki 4 Kanama 2021 nyuma yo gufata iyo Mijyi y’ubucuruzi ya Awasse, Palma na Quionga, ingabo z’u Rwanda ziri kumwe n’iza Mozambique, zakomeje kwirukana mu yindi Mijyi nka Chinda, Mumu, Mbau, Zambia, Mapalanganha, Maputo, Tete, Njama na Quelimane.

Tariki 25 Nyakanga 2021, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yavuze ko Ingabo z’igihugu zirimo gufata uduce dutandukanye ndetse zirimo gutsinda inyeshyamba mu gace ka Cabo Delgado.

Ibyo Perezida Nyusi yabivuze nyuma y’ibyumweru bibiri, ku busabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje ingabo 1000 zo gufasha mu kurwanya inyeshyamba mu gace ka Cabo Delgado no kugarura umutekano mu gihugu.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique kugira ngo zikorane nIingabo z’icyo gihugu ndetse n’iz’Umuryango wa SADC mu kurwanya inyeshyamba zikora ibikorwa by’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Imvururu zitezwa n’izo nyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado, zatumye abagera ku 826.000 bava mu byabo barahunga, mu gihe abasaga 2000 bamaze kuhatakariza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka