Ingabo z’u Burusiya ibihumbi 70 zimaze kugwa mu ntambara yo muri Ukraine
Abarenga ibihumbi 70 barwanaga mu gisirikare cy’ u Burusiya ni bo bamaze kugwa mu ntambara yo muri Ukraine kugeza ubu, ndetse abenshi biganjemo abakorerabushake.
Abakorerabushake b’abasivile binjiye mu ngabo z’u Burusiya nyuma yuko hasojwe intambara yo muri Ukraine ni bo bagize umubare munini cyane w’abaguye ku rugamba kuva muri Gashyantare 2022, iyi ntambara itangiye.
Amakuru atangazwa na BBC avuga ko buri munsi, amazina y’abaguye muri iyi ntambara, ubutumwa bwo gutangaza impfu zabo ndetse n’amafoto yo mu mihango yo kubashyingura, bitangazwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byo mu Burusiya.
Muri aba barenga ibihumbi 70 bamaze kugwa mu ntambara yo muri Ukraine, abakorerabushake ni 13,781, bangana hafi na 20%, ndetse uyu mubare ukaba uruta uwo mu bindi byiciro.
Abahoze ari imfungwa, binjiye mu gisirikare basezeranywa ko bazababarirwa ibyaha byabo, mu bihe byatambutse imibare yabo niyo yari myinshi ariko ubu bagera kuri 19% by’impfu zose zemejwe. Ni mu gihe abasirikare babikanguriwe, ni ukuvuga abari abaturage basanzwe bakanguriwe kujya kurwana ku rugamba, abapfuye bangana na 13%.
Ku ruhande rwa Ukraine, ni gacye cyane yo ivuga ku ngano y’abantu bayo baguye ku rugamba. Gusa muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abasirikare bagera ku bihumbi 31 b’Igihugu cye bamaze kugwa ku rugamba.
Uyu mubare ariko ushidikanywaho kuko amakuru y’ubutasi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa barenze uwo mubare kure cyane.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali today ndabakunda
Bavuga nyuma y’uko hashojwe biva ku gushoza
Naho kuvuga ngo nyuma y’ uko hasojwe biva ku gusoza bisobanuye ko igikorwa cyarangiye.
Nyabona twite ku rurimi kandi abanyamakuru mwagombye kuba impuguke mu rurimi