Indonesia: Bahagaritse ikoreshwa ry’imiti y’amazi (Sirop) ihabwa abana

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Ubuzima wa Indonesia yatangaje ko ikoreshwa ry’imiti y’amazi ‘Sirop’ yose yahabwaga abana rihagaritswe, nyuma y’uko hapfuye abana 99, abafite ububiko bw’iyo miti basabwe ko baba bahagaritse kuyicuruza mu gihe iperereza ritararangira.

Guhagarik icuruzwa ry’iyo miti y’amazi ihabwa abana, ngo rije nyuma y’uko abo bana bapfuye, bazira ibibazo by’impyiko zinanirwa gukora, ndetse ngo hakaba hari abandi 206 bakirwaye nabo bafite ibyo bibazo by’impyiko.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Indonesia, Mohammad Syahril, yavuze ko abenshi muri abo bana bapfuye ndetse n’abakirwaye bafite munsi y’imyaka itandatu.

Yagize ati” Mu rwego rw’amakenga, Minisiteri y’Ubuzima yasabye abakora mu nzego z’ubuzima kutongera kwandikira abarwayi iyo miti. Turanasaba abafite ububiko bwayo kuba bahagaritse by’agateganyo kuyigurisha, kugeza iperereza ryacu rirangiye”.

Guhagarika ikoreshwa ry’iyo miti, bije nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangaje ko hari imiti y’amazi (syrup) ine (4) y’inkorora, yakorewe mu Buhinde, iherutse kwica abana bagera kuri 70 muri Gambia, bagapfa bazize ibibazo byo kwangirika kw’impyiko.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukwakira 2022, abayobozi bo mu Buhinde bafunze uruganda rwo muri New Delhi, aho iyo miti yari yarakorewe.

WHO yavuze ko iyo miti yakorerwaga mu Buhinde yari yifitemo ibinyabutabire byakwangiza ubwonko, ibihaha, imyijima ndetse n’impyiko by’abayikoresha.

Gusa abayobozi bo muri Indonesia batangaje ko iyo miti yishe abana bo muri Gambia itari mu gihugu cyabo.

Minisitiri w’Ubuzima wa Indonesia Budi Gunadi Sadikin, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, yavuze ko hari ibinyabutabire ubundi biboneka mu marangi, pulasitiki, amavuta n’amasabune by’ubwiza (cosmetics) byagaragaye mu miti ya ‘syrup’, yasanzwe mu ngo zirimo abana barwaye aho muri Indonesia.

Budi yagize ati “Ibyo binyabutabire ntibyagombye kubamo”.

Yongeyeho ko umubare w’abana bafite ibibazo by’impyiko zananiwe gukora neza, ushobora kuba ari munini kurusha uwatangajwe, bityo mu rwego rwo kwirinda ko iyo mibare yakomeza kuzamuka, Minisiteri ayoboye yafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa n’icuruzwa ry’imiti y’amazi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka